Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gisagara: Uwo Bivugwa Ko Yahoze Muri FDLR Yiteye Grenade
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Gisagara: Uwo Bivugwa Ko Yahoze Muri FDLR Yiteye Grenade

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 March 2024 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu  murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara haravugwa umugabo bivugwa ko yahoze muri FDLR wagerageje kwiyahuza Grenade iramupfubana ariko iramukomeretsa.

Yitwa François Harindintwari akaba asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Kabumbwe, Umurenge wa Mamba.

Ibyo kwiyahuza kiriya gisasu byabaye ku wa Gatandatu taliki 23, Werurwe, 2024.

Superindentent of Police( SP) SP Emmanuel Habiyaremye  uvugira Piolisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ko Harindintwari yashatse kwiyahura kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we ashingiye ku mitungo.

Ngo ahora mu makimbirane n’umugore we kubera gukoresha nabi umutungo.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko amakuru bafite avuga ko iyo grenade yari ihishe mu nsi y’inzu iri hafi aho badatuyemo.

Ku rundi ruhande ariko, iperereza rirakomeje ngo hamenyekane niba nta zindi ntwaro zihishe muri ruriya rugo.

Amakuru atangwa n’umwe mu baturanyi b’uyu mugabo avuga  ko yahoze muri FDLR  aza gutaha mu Rwanda mu 1998 asubizwa mu buzima busanzwe.

Ndetse ngo yigeze gufungwa nyuma y’uko abana be bafashe grenade bari bavanye iwe bakajya kuyigurisha mu byuma bishaje bagafatwa bakavuga aho bayikuye.

Harindintwari yajyanywe mu bitaro bya Gakoma kugira ngo avurwe.

Iby’iyi grenade bivuzwe nyuma y’uko mu Karere ka Gasabo naho mu minsi yashize umugabo yateye mugenzi we grenade bapfa umugore.

TAGGED:FDLRfeaturedGisagaraGrenadeUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Imwe Mu Nyambo Ziherutse Kumurikwa Yabyaye
Next Article Ingabire Victoire Yongeye Guteranya u Rwanda N’Ubwongereza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?