Gisagara: Uwo Bivugwa Ko Yahoze Muri FDLR Yiteye Grenade

Mu  murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara haravugwa umugabo bivugwa ko yahoze muri FDLR wagerageje kwiyahuza Grenade iramupfubana ariko iramukomeretsa.

Yitwa François Harindintwari akaba asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Kabumbwe, Umurenge wa Mamba.

Ibyo kwiyahuza kiriya gisasu byabaye ku wa Gatandatu taliki 23, Werurwe, 2024.

Superindentent of Police( SP) SP Emmanuel Habiyaremye  uvugira Piolisi mu Ntara y’Amajyepfo yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ko Harindintwari yashatse kwiyahura kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we ashingiye ku mitungo.

- Advertisement -

Ngo ahora mu makimbirane n’umugore we kubera gukoresha nabi umutungo.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko amakuru bafite avuga ko iyo grenade yari ihishe mu nsi y’inzu iri hafi aho badatuyemo.

Ku rundi ruhande ariko, iperereza rirakomeje ngo hamenyekane niba nta zindi ntwaro zihishe muri ruriya rugo.

Amakuru atangwa n’umwe mu baturanyi b’uyu mugabo avuga  ko yahoze muri FDLR  aza gutaha mu Rwanda mu 1998 asubizwa mu buzima busanzwe.

Ndetse ngo yigeze gufungwa nyuma y’uko abana be bafashe grenade bari bavanye iwe bakajya kuyigurisha mu byuma bishaje bagafatwa bakavuga aho bayikuye.

Harindintwari yajyanywe mu bitaro bya Gakoma kugira ngo avurwe.

Iby’iyi grenade bivuzwe nyuma y’uko mu Karere ka Gasabo naho mu minsi yashize umugabo yateye mugenzi we grenade bapfa umugore.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version