Gisagara Volleyball Club Yabuze Ku Kibuga Iterwa Mpaga

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club iri mu zikomeye kurusha izindi muri uyu mukino  yabuze ku kibuga mu mukino yagombaga gukina na  REG Volleyball Club iterwa mpaga.

Ni mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wagombaga gukinirwa ku kibuga cya Nôtre Dame des Anges kuri uyu wa Gatandatu saa kumi z’umugoroba.

Wari umwe mu mikino ibanza muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball ukaba waje kudakinwa kubera ko Gisagara Volleyball Club yabuze iterwa mpaga y’amanota 75-0, ni ukuvuga amaseti 3-0 (25-0, 25-0, 25-0).

Indi mikino yakinwe kuri iyi ’round’ ya gatanu ni uwahuje Kigali Volleyball Club yatsinze IPRC Musanze amaseti 3-2 (25-16, 28-26, 22-25, 23-25, 15-8).

Kirehe Volleyball Club nayo yatsinze East Africa University ishami ry’u Rwanda amaseti 3-1 (25-19, 16-25, 25-23, 25-18) naho Kepler Volleyball Club itsinda  East Africa University Rwanda amaseti 3-0,(25-18, 25-23,25-18).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version