Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gisèle Umuhuza Yasimbuwe Na Canoth Manishimwe Muri MININFRA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Gisèle Umuhuza Yasimbuwe Na Canoth Manishimwe Muri MININFRA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 September 2025 6:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Canoth Manishimwe.
SHARE

Mu bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Intebe ryaraye risohotse, harimo ko Canoth Manishimwe  yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, asimbuye Gisèle Umuhumuza, umaze iminsi yisobanura imbere y’ubutabera.

Gisèle Umuhuza hari ibyo akurikiranyweho mu nkiko

Umuhumuza ubu yararekuwe nyuma yo gutanga ingwate mu rubanza areganwagamo n’uwahoze amuyobora bagikorana muri WASAC witwa Professeur Omar Munyaneza.

Canoth Manishimwe yari asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’imari muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2019.

Muri iki gihe cyose, yari ashinzwe gukurikirana imishinga ya Kaminuza y’u Rwanda iterwa inkunga n’abafatanyabikorwa cyanecyane imishinga mpuzamahanga nk’iya Banki y’Isi, USAID, Banki Itsura Amajyambere y’u Budage, KfW, Banki y’Iterambere ya Asia n’ibindi.

Canoth Manishimwe yakoze nk’ushinzwe imicungire y’ibikorwa bitandukanye muri COGEBANQUE ndetse aba umugenzuzi w’imari w’imbere muri iyi Banki ubu yaguzwe na Equity Bank mu gihe cy’imyaka itanu.

Yakoze no muri BAKRI International Energy co ishami ry’u Rwanda nk’umubaruramari.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kamimura mu bijyanye n’imari yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’indi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibaruramari yakuye muri Kaminuza  y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA).

Soma ibikubiye mu itangazo ryo muri Minisiteri y’intebe rigena abandi bayobozi:

Itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w'Intebe pic.twitter.com/gXVjNNKeue

— Office of the PM | Rwanda (@PrimatureRwanda) September 18, 2025

TAGGED:featuredIbikorwaremezoIbyemezoImariInamaManishimweMinisiteriRwandaUmuhumuza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ariel Wayz Na Babo Bajyanywe Mu Kigo Ngororamuco
Next Article Volleyball: U Rwanda rwaserewe Muri 1/4 Cy’Igikombe Cy’ Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwongereza Buratangaza Ko Bwemeye Palestine Nka Leta Yuzuye 

Volleyball: U Rwanda rwaserewe Muri 1/4 Cy’Igikombe Cy’ Afurika

Gisèle Umuhuza Yasimbuwe Na Canoth Manishimwe Muri MININFRA

Ariel Wayz Na Babo Bajyanywe Mu Kigo Ngororamuco

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyavugururwa?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?