Mu bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Intebe ryaraye risohotse, harimo ko Canoth Manishimwe yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, asimbuye Gisèle Umuhumuza, umaze iminsi yisobanura imbere y’ubutabera.
Umuhumuza ubu yararekuwe nyuma yo gutanga ingwate mu rubanza areganwagamo n’uwahoze amuyobora bagikorana muri WASAC witwa Professeur Omar Munyaneza.
Canoth Manishimwe yari asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’imari muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2019.
Muri iki gihe cyose, yari ashinzwe gukurikirana imishinga ya Kaminuza y’u Rwanda iterwa inkunga n’abafatanyabikorwa cyanecyane imishinga mpuzamahanga nk’iya Banki y’Isi, USAID, Banki Itsura Amajyambere y’u Budage, KfW, Banki y’Iterambere ya Asia n’ibindi.
Canoth Manishimwe yakoze nk’ushinzwe imicungire y’ibikorwa bitandukanye muri COGEBANQUE ndetse aba umugenzuzi w’imari w’imbere muri iyi Banki ubu yaguzwe na Equity Bank mu gihe cy’imyaka itanu.
Yakoze no muri BAKRI International Energy co ishami ry’u Rwanda nk’umubaruramari.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kamimura mu bijyanye n’imari yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda n’indi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ibaruramari yakuye muri Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo Hagati (AUCA).
Soma ibikubiye mu itangazo ryo muri Minisiteri y’intebe rigena abandi bayobozi: