Umusaza Mutezintare Gisimba Damas yatabaye imfubyi nyinshi mu bihe bitandukanye yatabarutse. Bivugwa ko yabaye Se w’imfubyi 600 zaturutse hirya no hino mu Rwanda.
Yubatse ikigo yise “Centre Memorial Gisimba”.
Yapfuye afite imyaka 62 akaba yazize uburwayi, aguye mu bitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Umwe mubamubaga hafi yabwiye itangazamakuru ko yapfuye azize uburwayi yise ‘trouble isanzwe’ gusa ngo ntiyari amaze igihe kinini arwaye.
Ku rundi ruhande ariko yari afite uburwayi bw’impyiko ariko ngo yaje kugira ikibazo bita infection zituma ikibazo yari afite kirushaho gukomera.
Abo mu umuryango we bategereje gufata icyemezo cy’igihe cyo kumusezeraho bwa nyuma.
Ikigo yashinze Centre Memorial Gisimba iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 abantu 400 bakirokokeyemo
Gisimba yambitswe imidali itandukanye harimo uwo kugira uruhare mu kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yigeze kuba mu “Abarinzi b’igihango 17” bambitswe imidali bahabwa na “Certificat” y’icyubahiro mu ijoro ry’ubusabane ryo kuwa 06 Ugushyingo hari muri 2015, ryari ryitabiriwe na Perezida Kagame.