Gitifu Avuga Ko Yeguye Kubera Igitutu Cya Visi Meya Wa Rubavu

Jean de Dieu Ngabonzima usanzwe uyobora Akagari ka Kinigi ko Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu yanditse ibaruwa asaba Ubuyobozi bw’Akarere gutesha agaciro indi avuga ko yanditse mbere asaba kwegura.

Ngabonzima yabwiye Taarifa ko kugira ngo yandike ibaruwa ya mbere yegura, yabitegetswe n’Umukozi w’Akarere ushinzwe imirimo rusange, abo bita DM, afatanyije n’ushinzwe abakozi ( Human Resources, HR) nabo babitegetswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu.

Yagize ati: “ Si ibanga rwose kuko iriya baruwa nayanditse kubera igitutu nashyizweho na DM afatanyije na HR ariko uwabibategetse ni Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu.”

Yavuze ko atari kwandika asaba kwegura mu gihe kitazwi kuko uku kwegura gukorwa gusa n’abantu barangije imyaka itatu bari mu nshingano.

- Advertisement -
Ibaruwa yanditswe na Jean de Dieu Ngabonzima

Jean de Dieu Ngabonzima avuga kandi ko atari bwandike asaba kwegura burundu kuko bikorwa n’umuntu udafite amasezeano y’akazi ya burundu.

Mu ibaruwa ye avuga ko yanditse iriya baruwa kubera igitutu kandi  akemeza ko yumva afite umurava wo gukora k’uburyo atakwandika yegura.

Yasabye ubuyobozi guhera ku bw’Intara kugeza k’ubw’Akarere ka Rubavu kumurenganura.

Taarifa yabajije umwe mu bakozi bo mu Karere ka Kicukiro niba  ibyo kweguza umuntu bisanzwe bibaho avuga ko ‘akurikije uko abona ibintu bikorwa, asanga bishoboka cyane.

Ati: “ Ni ibintu bishoboka rwose . Sindi bukubwire ngo ni aha n’aha byabaye, ariko ni ibintu bihaho. Buriya se ntuherutse kumva ibyabaye muri Rubavu? Ni nka biriya rwose biba n’inaha mu Mujyi.”

Bigira izihe ngaruka?

 Kubera ko buri wese aba ashaka gukora agateza imbere urugo rwe, nta muntu wishimira gushyirwaho igitutu ngo yandike yisabira kwegura.

Ngabonzima avuga ko bidakwiye ko abayobozi bahatira umuntu kwandika yisabira kwegura kuko bigaragaza imikorere mibi no guhohotera umuntu udafite icyo yishinja yishe mu kazi ke.

Wa mukozi mu Karere ka Kicukiro avuga ko ubusanzwe umuntu wakosheje aba agomba kwegerwa akagira inama, agacyahwa yakwanga kumva inama akandikirwa ibaruwa irimo amagambo amwubashye agasezererwa mu mahoro adahohotewe.

Indi ngaruka ni uko iyo umuntu asezerewe mu buryo budakurikije amategeko ashobora kurega Leta, bakaburana  yayitsinda ikwamwishyura amafaranga yari agenewe kuzakoreshwa mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Minisiteri y’ubutabera isaba inzego za Leta kwirinda kujyana Leta mu manza kuko iyo itsinzwe biyigiraho ingaruka.

Akarere ka Rubavu kagize icyo kabitangazaho…

Kuri Twitter ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwanditse ko ibyo bariya banyamabanga nshingwabikorwa bavuga ari amatakirangoyi, ko banditse begura kubera ibyaha bari bamaze iminsi bakora birimo no ‘gufungira abaturage mu biro by’Akagari.

Buvuga ko bariya baturage bafungirwaga mu Kagari bamaze gukubitwa.

Ikindi ngo muri bariya banyamabanga nshingwabikorwa hari bamwe banyerezaga Shisha Kibondo igenewe abaturage, bakaka ruswa abaturage bashaka kubaka n’ibindi.

Guverineri ati: “ Aho kwandika ibaruwa, ejo nkivuguruza nayihorera”

Umuyobozi w’Intara y’i Burengerazuba François Habitegeko yabwiye Taarifa ko iriya baruwa yayakiriye ariko yongeraho ko yibajije ukuntu umuntu ashyirwaho igitutu akabyemera.

Guverineri Habitegeko Francois

Ati: “ Ko iki gihugu kigira uburyo kiyobowe ni gute umuntu bamushyiraho igitutu akemera kwandika yisabira kwegura? Kuki atakwiyambaza izindi nzego zikuriye umushyira ho icyo gitugu?”

Ikindi avuga ni uko bigoye kwerekana ibyemeza ko runaka yashyizweho igitutu na runaka.

Ku ngingo yo kumenya niba yemera ko n’ubwo bigoye ariko bishoboka, Guverineri François Habitegeko yavuze ko ntacyo yabivugaho kuko bitaramubaho.

Yabwiye Taarifa ko hari indi baruwa y’undi mugabo nawe wanditse avuga ko yegujwe.

Yongeyeho ko hari abayobozi bazasuzuma niba ariya mabaruwa afite ishingiro, bakayasubiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version