Uganda Yarekuye Abandi Banyarwanda Cumi N’Umwe

Abayobozi bo mu Uganda barekuye Abanyarwanda 11 bari bamazeyo igihe bafunzwe mu buryo butubahirije amategeko.

Iri tsinda rigizwe n’abagabo icumi n’umugore umwe.

Abayobozi bo muri Uganda bagejeje bariya Banyarwanda ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Muri Gicurasi, 2021 Leta ya Uganda nabwo yagejeje ku mupaka wa Kagitumba Abanyarwanda 17 bari bamaze ibihe bitandukanye muri kasho z’Urwego rwa Gisirikare Rushinzwe Ubutasi rwa Uganda, CMI, bakekwaho ibyaha birimo kuba intasi z’u Rwanda.

- Advertisement -

Ni ibirego byakunze gushinjwa Abanyarwanda benshi muri kiriya gihugu, bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo, kandi ntibazigere bagezwa mu nkiko ngo bacirwe imanza.

Bagejejwe mu Rwanda ku wa 05 Gicurasi 2021 ahagana saa sita zirengaho iminota 20. Bari bagizwe n’abagabo 14 n’abagore batatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version