Gitifu Wanugwanugwaga Kurya Amafaranga Y’Abaturage Yasezeye

Uvugwa muri iyi nkuru ni uwari usnazwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurangazi, Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza wavugwaga kurya amafaranga abaturage bamuhaye nka mutuelle.

Yasezeye ku mirimo ku wa 15, Gicurasi, 2024 ku mpamvu uyu mugabo witwa Jean Bosco Murangwa avuga ko ari bwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme uyobora Akarere ka Nyanza avuga ko yabonye ibaruwa y’uwo muyobozi ariko atarasubizwa.

Yagize ati: “Yego yasabye guhagarika akazi igihe kitazwi gusa ibaruwa twayibonye ejo n’ubwo tutaramusubiza”.

Mbere y’uko uvugwa muri ubwo buhemu( ntarabihamwa n’inkiko) ajya kuyobora Akagari ka Rurangazi muri Nyagisozi yayoboraga Akagari ka Karama mu Murenge wa Cyabakamyi, aho akaba ari ho bikekwa ko yaba yaraririye amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza ya mutuelle de santé.

Mu Kagari Rurangazi niho uwo muyobozi yayoboraga.

Nyuma y’aho bivugiwe,  Meya Ntazinda yamwandikiye ibaruwa amusaba ibisobanuro kuri ayo makuru, undi arayisubiza ariko ubuyobozi ntibwanyurwa, bunamusaba kwitaba akanama gashinzwe ikinyabupfura.

Ntibyarangiriye aho ahubwo yakomeje gukorwaho iperereza.

Uvugwaho iyi dosiye yakomeje kuba aho ariko afite impungenge ko yazatabwa muri yombi kubera ko ibyo yakekwagaho bishibora kuba bigize icyaha nshinjabyaha.

Meya Ntazinda yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “ Twaza gukurikirana tukamenya neza uko bimeze gusa umuyobozi uriye amafaranga y’abaturage nabyo ni icyaha. Ariko si njye ugenza ibyaha gusa nshinzwe kureba amakosa akorwa n’abayobozi b’aho nshinzwe,  gusa iyo umuntu asezeye aba agomba gutegereza agasubizwa kuri ubwo bwegure bwe ko ashobora no kudasubizwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme

Isezera rye akarere ka Nyanza karamutse karyemeje si we wa mbere waba usezeye ari umuyobozi mu karere .

Mu myaka itanu ishize, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Akagari barenga umunani bamaze gusezera ku mpamvu bita ko ari izabo bwite.

Turacyashakisha uko twavugana na Murangwa Jean Bosco uvugwa mu kurya amafaranga y’abaturage kugira ngo agire icyo abivugaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version