Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Goma: Humvikanye Urusaku Rw’Imbunda Ziremereye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Goma: Humvikanye Urusaku Rw’Imbunda Ziremereye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 April 2025 12:05 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Imwe mu mbunda za DRC zirasa kure ibisasu biremereye.
SHARE

Ahagana saa yine z’ijoro kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu gice cy’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma uturanye n’Akarere ka Rubavu humvikanye ibisasu biremereye.

Abahatuye babwiye itangazamakuru ko ibyo bisasu byaraswaga hagati ya AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bakorana n’ingabo za DRC.

Ibice bya Keshero na Lac-Vert nibyo bivugwaho kwibasirwa n’iryo rasana.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwatangarije kuri radio ya DRC , ishami rya Goma, RTNC/Goma ko ibirindiro byabwo byatewe n’abo muri FARDC-Wazalendo-FDLR.

Radio Okapi ku rubuga rwayo yanditse ko abaturage bo mu gace byabereyemo baraye badasinziriye, icyakora ngo aho bukereye ubu haratuje.

Ntiharamenyekana umubare w’abaguye muri uko kurasana, gusa twabibutsa ko Umujyi wa Goma ucungwa n’abarwanyi ba M23 bawufashe mu mpera za Mutarama, 2025.

Ntawamenya niba iyo mirwano iri bukomeze, gusa hari impungenge ko abagize ihuriro rya Wazalendo-FDLR-FARDC bashobora gukomeza ibyo bitero mu rwego rwo kwisubiza ibice bikomeye M23 yigaruriye.

Ubutegetsi bwa Kinshasa buherutse gukuba gatatu umushahara w’abasirikare ndetse abari ku rugamba bo bemererwa ko ababo basigaye mu rugo bazishyurirwa ubwishingizi bw’ubuzima bakagira n’ibindi bahabwa by’agahimbazamusyi.

Imirwano kandi iravugwa mu gihe amahanga harimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika ari gukora uko ashoboye ngo intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihoshe.

Amerika ivuga ko ari ngombwa ko ihosha kugira ngo habeho ibikorwa by’iterambere ryungura Amerika na DRC ndetse n’u Rwanda nk’uko Umujyanama wa Donald Trump  Massad Boulos aherutse kubitangariza i Kigali.

TAGGED:CongoFARDCFDLRfeaturedGomaIbisasuKurasaM23Wazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyamasheke: Amafaranga Yagurishije Ingurube Yahiriye Mu Nzu
Next Article Umuburo Wa Meteo Mu Minsi Iri Imbere…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu mahanga

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?