Ishyaka Green Party rya Frank Habineza riravugwamo amacakubiri ashingiye k’ukuba hari abagize Komite nyobozi bavugwaho gushaka kuricamo ibice bakariremeramo irindi shyaka. Habineza ariko yabwiye The East African ko baje gusuzuma basanga abo bantu basanzwe bakorana n’irindi shyaka riba mu Burayi ryitwa RANP — Abaryankuna (Rwandan Alliance for The National Pact).
Iby’amacakubiri muri iri rishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda kandi ritaba muri Forumu y’amashyaka bivuzwe mu gihe imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda iri kwitegura kuzatanga abakandida baziyamamariza kuyahagararira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Aya matora azaba mu mwaka wa 2023 akazabanziriza ay’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka wa 2024.
Umukuru wa Green Party Dr Frank Habineza mu mwaka wa 2017 yiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika ariko ntiyatorwa.
Yabonye amajwi afite ijanisha rya 0.48%.
Habineza yabwiye The East African ko abantu babiri bashaka gusenya Green Party ari uwitwa Ferdinand Mutabazi n’uwitwa Déogratias Tuyishimire.
Aherutse kubirukana mu ishyaka abashinja ko bashaka kurisenya baririmo.
Ngo mu kirisenya bashakaga kubikora bahereye mu basanzwe ari abayoboke baryo.
Dr Habineza ati: “ Hari abanyamuryango bacu babiri bashaka kudusenyera ishyaka. Twaraperereje tuza gusanga bakorana n’abagize ishyaka ryitwa Abaryankuna (Rwandan Alliance for The National Pact). Aba kandi ntiduhuje umurongo wa Politiki. Twabirukanye mu ishyaka.”
Avuga kandi ko hari hamwe mu bayoboke bari ririya shyaka( RANP) baba muri Mozambique.
Ku rundi ruhande, abavugwaho ko bakorana na ririya shyaka rirwanyiriza Leta y’u Rwanda hanze yarwo, bo barabihakana!
Bemeza ko basanze batakomeza gukorana na Dr Frank Habineza kubera ko basanga muri iki gihe afite imiyoborere idahwitse.
Yaba Mutabazi yaba na Tuyisenge, bavugwaho kuba abantu bashaka kuzayobora Green Party mu matora yo mu mwaka wa 2023.
Kugeza ubu Green Party ifite abayoboke bagera kuri 400,000.
Mutabazi asanzwe ari we uyobora Green Party mu Ntara y’Amajyepfo n’aho Tuyishime we akayiyobora mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mutabazi we yamaramarije kuziyamamaza agakura Habineza k’ubuyobozi bwa Green Party kandi ngo azabikora uko bizagenda kose.
Abasesengura Politiki bazi neza ko iyo mu ishyaka iryo ari ryo ryose havutse rwaserera, birica intege bikaba byanarisenya.