Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gufungura Umupaka W’u Rwanda Na Uganda Byanyuze Abo Muri EAC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Gufungura Umupaka W’u Rwanda Na Uganda Byanyuze Abo Muri EAC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2022 3:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba Dr Peter Mathuki yatangaje ko icyemezo Leta y’u Rwanda yafashe cyo gufungura umupaka wa Gatuna, umwe mu mipaka iruhuza na Uganda, ari inkuru yo kwishimira.

Mathuki yavuze ko gufungurwa k’uriya mupaka byerekana umusaruro w’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’ubuyobozi bukuru bw’ibi bihugu.

Leta y’u Rwanda niyo yaraye itangaje ko ku wa Mbere taliki 31, Mutarama, 2022, umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uciye mu gice cy’Amajyaruguru uzafungurwa.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko kiriya cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Uganda yerekanye ubushake bwo gusubiza ibintu mu buryo, ikareka iyicarubuzo yakoreraga Abanyarwanda bagiye muri kiriya gihugu.

Dr Mathuki yavuze ko icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda ari ikimenyetso cy’uko umubano mwiza uri kugaruka hagati y’abaturage b’ibihugu byombi ndetse ko bizagirira akamaro abatuye ibindi bihugu by’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Muri iki gihe hari ibiganiro bigeze kure byo kwemerera Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuba umunyamuryango wa EAC.

Dr Mathuki yanditse ati:  “ Gufungura umuhanda munini kandi ukoreshwa n’ibinyabiziga byinshi mu guhahirana ni intambwe nziza yagezweho mu gutuma amasezerano y’imihahirane hagati y’ibihugu bigize aka karere ashyirwa mu bikorwa. Bizafasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ibihugu by’aka Karere byasinyanye mu koroshya ubuhahirane ndetse byoroshye n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.”

Ibibazo  byatumye u Rwanda rusaba abaturage barwo kutongera kujya muri Uganda byatangiye mbere gato y’uko umupaka uruhuza na Uganda ufungwa muri Mata, 2019.

Dr Peter Mathuki

Kuva icyo gihe kugeza mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 27, Mutarama 2022 umupaka wari ugifunzwe.

Kuwufungura byemejwe nyuma y’uruzinduko umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022.

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga rivuga ko nk’uko byemejwe mu nama ya Kane yahuje u Rwanda na Uganda hamwe n’abahuza ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola ku wa 21 Gashyantare 2020, igihe kigeze ngo umupaka ufungurwe.

Iti:“Guverinoma y’u Rwanda yifuje kumenyesha abaturage ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda uzongera gufungurwa guhera ku wa 31 Mutarama 2022.”

TAGGED:featuredGatunaRwandaUgandaumupaka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa Polisi Y’u Rwanda Yitabiriye Umuhango Wo Guha Abapolisi Ba Lesotho Impamyabumenyi
Next Article Mu Mafoto: Uko Inama Yahuzaga Abagaba B’Ingabo Zirwanira Mu Kirere Yashojwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwongereza Buratangaza Ko Bwemeye Palestine Nka Leta Yuzuye 

Volleyball: U Rwanda rwaserewe Muri 1/4 Cy’Igikombe Cy’ Afurika

Gisèle Umuhuza Yasimbuwe Na Canoth Manishimwe Muri MININFRA

Ariel Wayz Na Babo Bajyanywe Mu Kigo Ngororamuco

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyavugururwa?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?