Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guhabwa Serivisi Nziza Bijyane No Kunyurwa N’Ibyemezo By’Inzego-RIB Ibwira Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Guhabwa Serivisi Nziza Bijyane No Kunyurwa N’Ibyemezo By’Inzego-RIB Ibwira Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2022 8:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagize itsinda ry’abagenzacyaha babwiye bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga ko n’ubwo bakwiye[abo baturage] guhabwa serivisi nziza ariko n’abo bagomba kujya bemera ibyemezo by’inzego ku bibazo ziba zacyemuye mu bushobozi zihabwa n’amategeko.

Byagurutsweho mu bukangurambaga buri gukorwa  n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, bugamije kwegereza abaturage serivisi z’uru rwego.

Umugenzuzi mu Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Mbabazi Modeste yavuze ko bidakwiye ko umuturage apfukiranwa ngo yimwe serivisi nziza kuko akenshi abazimwima babikora bagamije kumunaniza kugira ngo agire icyo yibwira.

Uko kwibwiriza biba bivuze ko ushaka serivisi atanga ruswa bitabaye ngombwa ko hari iyimusaba mu buryo bweruye.

Ati: “ Byaba bibabaje kubona umuturage asiragira ku Biro by’umuyobozi yaka serivisi kandi yagombye kuyihabwa mu buryo bworoshye kandi biratinda  bikarangira anayitanzeho ruswa.”

Ku rundi ruhande ariko, Mbabazi asaba abaturage kujya banyurwa na serivisi bahabwa kandi bakubaha ibyemezo byafashwe n’inzego zibifitiye ububasha zihabwa n’amategeko.

Yabwiye abaturage bari benshi baje kumva ubutumwa bwa RIB ati: “Abaturage namwe mugomba kugira umuco wo kunyurwa kandi mukubaha ibyemezo by’inzego ntimutsimbarare k’ukuntu mwumva ibintu gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacquéline avuga  ko mu kwezi kwahariwe imiyiborere myiza hakwiye gukorwa ibishoboka hakumvikana ihame ryo gutanga serivise nziza mu baturage.

Avuga ko iryo hame ari iryo kuzibukira ruswa.

Kayitare Jacquéline nawe asaba abaturage kuzirikana ko abayobozi muri rusange batabereyeho kubagora ahubwo babereyeho kubaha serivisi nziza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacquéline

Nawe yabasabye kumva inshingano zabo no kumvira ubuyobozi bishyiriyeho.

Kuba RIB yagiye gutanga ubutumwa bukangurira abaturage n’abayobozi ba Muhanga kuzibukira ibya ruswa, bifite ishingiro, kuko ni hamwe mu hantu havuzwe ruswa kandi mu madosiye akomeye.

Ingero zirahari!

Abaturage b’i Muhanga babwiye abakozi ba RIB ko bagiye kujya bumva kandi bumvire ibyemezo byafashwe n’ubuyobozi bishyiriyeho, ariko nanone bavuga ko hari impungenge z’uko bamwe mu bayobozi bitwaza ko bafite ubwo bushobozi bakarenganya abaturage.

Ubukangurambaga bwa RIB bugeze mu Ntara y’Amajyepfo nyuma y’uko bukorewe mu Ntara y’Amajyaruguru n’Intara y’i Burengerazuba.

Kandi buracyakomeje.

Ubuyobozi bw’uru rwego buvuga ko buriya bukangurambaga bukorwa mu rwego rwo kubwira abaturage ibibi by’ibyaha, ibyaha ibyo ari byo n’uburyo byakwirindwa.

Banibutswa ko bakwiye kwirinda guhishira ibyaha kuko uwabikoze abihanirwa  kandi ko bigira ingaruka ku baturage muri rusange.

TAGGED:AbaturageIntaraMbabaziMuhangaRIBUbungenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatwara Amakamyo Ajya Mombasa Bahuguwe Uko Barinda Ikirere Gukomeza Gushyuha
Next Article Umutoza Adil Wa APR FC Ati: ‘Uburiye Mukwe Ntako Aba Atagize’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?