Minisitiri w’ibidukikije Dr. Bernadette Arakwiye avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo ruhangane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Avuga ko rugomba gukora uko rushoboye rukazigabanya kuko biteganyijwe ko umuhati wo kuzirwanya uzarusaba hagati ya 5% na 7% by’umusaruro warwo kugeza mu mwaka wa 2050.
Yabivugiye i Belém muri Brazil ahari kubera inama mpuzamahanga yiga ku bidukikije n’ingamba zo guhangana imihindagurikire y’ikirere bice COP 30.
Mu ijambo rya Dr. Arakwiye harimo ko ukurikije raporo yiswe The Rwanda Country Climate and Development Report ubona ko umuhati w’u Rwanda wo guhangana n’iki kibazo, uzasaba ko rushora amafaranga afite ijanisha rivugwa haruguru kugira ngo ruhangane n’iki kibazo mu myaka 25 iri imbere.
Icyakora avuga ko kuva mu mwaka wa 2015 ubwo habaga inama nk’iyi yasinyiwemo amasezerano yiswe Paris Agreement yabereye i Paris, u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo rukumire ko imihindagurikire y’ibihe yarushegesha.
Ati: “ Imyaka icumi ishize, yigishije u Rwanda uko rwashyiraho ingamba zo gushaka amikoro yo guhangana n’iki kibazo no guharanira ko intego y’uko ubushyuhe ku isi bugabanukaho 1.5°C igerwaho.”
Yemeza ko inzira ikiri ndende kuko hari ibindi byo gukora ngo ingingo zose zikubiye mu masezerano y’i Paris zigerweho.
Indi ngingo Minisitiri Dr. Bernadette Arakwiye avuga ko yagezweho ni iyo gukumira ko ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere zakomeza kuba ikibazo, avuga ko kuri iyi ngingo u Rwanda rwageze kubyo rwiyemeje ku kigero cya 81%.
Ariko, ku rundi ruhande, hari ijanisha rya 38% ritaragerwaho ngo ibintu byose bibe biri ku murongo, iri janisha rikaba rikeneye gushakirwa amafaranga yo gushyira mu bikorwa ibyo rigenewe.
Kugira ngo ibyo bigerweho, asanga hagikenewe ubufatanye mpuzamahanga.
Ati: “ Nizeye ko iyi nama iri kubera muri Brazil ya COP30 izaba uburyo bwiza bwo kuganira ku byakorwa ngo ibyiyemejwe byose bigerweho, ntibe urubuga rw’ibiganiro ngo bicire aho.”
Minisitiri Dr. Bernadette Arakwiye avuga ko u Rwanda ari urwo gushimirwa ko rwashyizeho ikigega cyo gucunga amafaranga agenewe kwita ku bidukikije kitwa Rwanda Green Fund.
Iki kigega cyakusanyije miliyoni $ 300, ashorwa mu bikorwa byo kwita ku bidukikije binyuze mu gutera amashyamba, kubungabunga ahari no kurwanya ibindi byose byakomeza guhumanya ikirere.
U Rwanda kandi, nk’uko Minisitiri w’ibidukikije abivuga, ruherutse kwemeza politiki yo kwita ku kirere n’umutungo kamere warwo yiswe National Climate and Nature Finance Strategy.
Ibi kandi byaje bisanga gahunda yarwo yo guhuza ubutaka bugatunganywa, bugahingwa mu buryo bubungabunga, bikajyanirana no kwita ku bishanga, ku nzuzi, imigezi n’ibiyaga.
Mu kurangiza ijambo rye, Minisitiri Dr. Arakwiye Bernadette avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abantu bose bashaka ko isi iba nziza, ikaba ahantu hatuye abaturage bahumeka umwuka mwiza, beza imyaka, amatungo yabo akororoka kandi ingufu zisubira zikababera isoko y’amajyambere.


