Guhoza Abakozi Ku Nkeke Byahombeje Ellen DesGeneres, Isomo Ku Bakoresha

Imibare y’ibarura ry’abantu bakurikiye ikiganiro cy’Umunyamerikakazi Ellen DeGeneres  mu mwaka ushize yagaragaje ko bagabanutseho miliyoni imwe mu gihe cy’umwaka. Bivugwa ko abantu bamuvuyeho nyuma ya raporo zivuga ko akoresha igitutu no guhoza abakozi be ku nkecye.

Ikiganiro The Ellen DeGeneres Show nicyo kiganiro cyakunzwe mu mateka yose ya Televiziyo kuva yashingwa ku isi. The New York Times yanditse ko imibare iherutse kubona igaragaza ko abantu bakurikiraga kiriya kiganiro bagabanutseho 43% mu gihe cy’umwaka umwe, iki kikaba ari igihombo kinini kuri Ellen DesGeneres.

Ikindi ni uko mu myaka myinshi yabanje yabanjirije 2020, kiriya kiganiro cyakurikiranwaga n’abantu bashya bagera kuri Miliyoni 1.1.

Muri rusange cyarebwaga n’abantu bashya barenze gato miliyoni 2.6 ku mwaka kandi ku isi hose.

- Kwmamaza -

Nyuma y’amakuru yatangajwe umwaka ushize, akaba yari ashingiye ku buhamya bwa bamwe mu bayobozi bakora mu kigo cye, yavugaga ko abakoresha agatunambwenu kandi akabandagaza muri bagenzi babo, hari bamwe mu bakunzi b’ikiganiro cye batangiye kumuvaho.

Ikindi kibigaragaza ni uko ubwo imibare y’abantu bashya bazaga kureba ikiganiro cye yagabanutse, iy’abandi bakorera ibiganiro kuri Televiziyo muri USA yarazamutse.

Urugero rutangwa cyane ni urw’umuhanzi witwa Kelly Kelly Clarkson. Uyu aherutse kwakira mu kiganiro cye Madamu Jill Biden uyu akaba ari Umufasha wa Perezida Joe Biden.

Ellen DeGeneres aratakamba…

DesGeneres yanditse avuga ko atifuza ko hari umuntu wamubona nabi, akamufata uko atari.

Avuga ko atari umuntu mubi nk’uko byatangajwe na bamwe mu bakozi be ariko akavuga ko yiseguye ku muntu wese waba warababajwe n’ibyamuvuzweho.

Yagize ati: “ Njye uwo ndi we ni uko ndi umuntu utifuza ko hari undi wababara. Ngerageza kuba umuntu mwiza uko nshoboye ariko habaye hari uwo ibyamvuzweho byaba byarakomerekeje yanyihanganira.”

N’ubwo asaba imbabazi abafana be, ikigaragara ni uko abagore ari bo bamwanze kurusha abagabo. Ya mibare twavuze haruguru, yerekana ko ikiciro cy’abagore bafite munsi y’imyaka 54 ari bo biganje mu bagabanutse mu bafana be.

Isomo ku bakoresha …

Kuba imari ya Ellen DesGeneres iri kugabanuka kubera ko abamukurikiraga nabo bagabanutse kubera ibyamuvuzweho by’uko abamukorera bahora mu bwoba, byagombye kubera isomo abakoresha.

Iyo umukoresha akoresha umuntu ariko ntamwubahe, burya nawe aba arimo guhomba. Umukozi ashobora gukora nabi akaguhombya, cyangwa akazata akazi atakumenyesheje, gushaka undi bikaguhenda.

Ikindi ni uko iyo umukozi aganiza  abaturanyi be cyangwa abandi bantu akababwira ububi bw’umukoresha we bituma batangira kumva batamwiyumvamo, ndetse yaba akora mu rwego nk’urwa DesGeneres bigatuma abantu batareba ibiganiro bye cyangwa ngo bumve bashamadukiye serivisi atanga.

Ku rundi ruhande, abakoresha b’umutima mwiza basarura imbuto zawo binyuze mu nzira nyinshi.

Umukozi ufite umukoresha mwiza yibwiriza ibyo akora, akabikora adakorera ijisho kandi ayo ahembwe akumva amuguye neza.

Ibiri kuba ku cyamamare Ellen DesGeneres byagombye kuba isomo ku bakoresha  ndetse no ku bayobozi mu ngeri zose

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version