Umuntu Witwaje Imbunda Yarashe Abantu 10 Muri Colorado

Umuntu witwaje imbunda yishe arashe abantu 10 barimo n’umupolisi, mu bugizi bwa nabi bwabereye mu iguriro ry’ibiribwa muri Leta ya Colorado muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gitero cyagabwe kuri uyu wa Mbere mu gace ka Boulder, kirangira umupoloisi abashije gufata uwakigabye, aho agaragara nta mwenda wo hejuru yambaye.

Abantu babonye mbere ubwo bugizi bwa nabi banabunyujije kuri YouTube burimo kuba.

Uwakigabye yinjiye muri iguriro rya King Soopers ahita atangira kurasa abantu bose.

- Kwmamaza -

Nyuma y’iminota nka 20, polisi ya Boulder yanditse kuri Twitter ko hari igikorwa cyo kurasa kirimo kubera muri iryo guriro, iburira abantu ngo birinde kuhegera.

Umuyobozi wa Polisi ya Boulder Maris Herold yabwiye abanyamakuru ko uwagabye icyo gitero yafashwe, ndetse ko ubu arimo kuvurwa.

Ati “Ndashaka kwizeza abaturage ko ubu batekanye.”

Herold yavuze ko muri icyo gitero hanapfiriyemo umupolisi witwa Eric Talley w’imyaka 51 wakoraga muri polisi ya Boulder kuva mu 2010.

Yagize ati “Ofosiye Talley ni we wa mbere wageze aho byaberaga maze ahita araswa bikomeye.”

Herold yavuze ko iperereza rikomeje ku mpamvu y’ubu bwicanyi, ko ariko rigoye ku buryo rishobora gufata iminsi itari munsi y’itanu.

Muri Leta Zunze ubumwe ibyaha byo kwica abantu barashwe bimaze gufata indi ntera, kugeza ubwo mu kwezi gushize Perezida Joe Biden yatangaje ko yifuza kuvugururua itegeko ryemerera umuntu gutunga imbunda, akazajya abanza kugenzurwa bihagije hakanarebwa  ku myitwarire ye mu gihe cyashize.

Mu cyumweru gishize nabwo abantu umunani biganjemo abagore bakomoka ku mugabane wa Aziya bishwe barashwe, mu bikorwa byabereye ahantu hatatu hatandukanye hatangirwa serivisi zo kunanura ingingo zizwi nka masaje (massage).

Korea y’Epfo yaje kwemeza ko abantu bane mu bishwe bari abaturage bayo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version