Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guinée: Abagore B’Abayobozi Bakuru Baravugwaho Gusambanira Mu Biro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Guinée: Abagore B’Abayobozi Bakuru Baravugwaho Gusambanira Mu Biro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 November 2024 3:11 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ni ishyano ry'ikoranabuhanga ryaguye muri iki gihugu
SHARE

Visi Perezida wa  Guinée Equatoriale  Teodoro Obiang Nguema Mangue yanditse ku rubuga X ko bagiye guhagarika abayobozi bose bagaragaye bakorera imibonano mpuzabitsina mu Biro bya Minisitiri.

Hari amashusho menshi y’umwe mu bategetsi bakuru ari gukora imibonano mpuzabitsina mu biro n’abagore ba bamwe mu bakomeye mu butegetsi bwa Guinée Equatoriale.

Teodoro Obiang Nguema Mangue mu butumwa yacishije kuri X yagize ati:  “Uyu munsi, turahagarika abategetsi bose bakoreye imibonano mpuzabitsina mu biro bya minisiteri”.

Avuga ko ibyo bakoze bigize kurenga ku mabwiriza ngengamyitwarire iranga umuyobozi.

Kugira ngo ibyo bimenyekane, byahereye ku mashusho abashinzwe iperereza basanze muri mudasobwa za Baltasar Engonga wari usanzwe uyobora Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza mu by’ubukungu n’imari rwitwa National Financial Investigation Agency.

Bikirangiza kujya ku karubanda, Visi Perezida yahise yihaniza abashinzwe itumanaho na murandasi guhagarika ikwirakwira ry’ayo mashusho mu rwego rwo kwirinda ko igihugu gikomeza kwandagara.

Mbere y’uko icyo cyemezo gifatwa, ayo mashusho yari yageze ku mbuga nkorambaga zikomeye nka Facebook, Instagram, TikTok na X yahoze yitwa Twitter.

Inzego z’iperereza za kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Afurika zabanje gufata Baltasar Engengo zimukurikiranyeho ibindi byaha ariko, mu gushakisha ibindi bimenyetso, ziza kugwa kuri ariya mashusho.

Ntiharamenyekana uwabishyize ku karubanda.

Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, Anatolio Nzang Nguema, yavuze ko nubwo ayo mashusho bigaragara ko yafashwe ku bwumvikane bw’abakoraga imibonano, Engonga ashobora gukurikiranwa ku “byaha ku buzima bw’abantu”.

Byazarushaho gukomera igihe basanga hari abanduriye muri ubwo busambanyi.

Engonga ni umuhungu wa Baltasar Engonga Edjo, ukuriye komisiyo y’Umuryango w’ubukungu n’ifaranga ry’ibihugu byo muri Afurika yo hagati, uzwi nka CEMAC – Edjo na we akaba mwishywa wa Perezida Teodoro Obiang Nguema.

Ikwirakwira ry’aya mashusho ryateye uburakari  bamwe mu baturage b’iki gihugu.

TAGGED:AbagoreAmashushoEquatorialeGuineeGusambanaPerezidaVisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Divin Uwayo Yahawe Kuyobora Radio Rwanda
Next Article Abaturage 51 Bafatanywe Ibilo 700 By’Amabuye Y’Agaciro 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?