Guinée Yahawe Akato

Umuryango w’Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika uharanira ubufatanye mu bw’ubukungu(ECOWAS) wafashe umwanzuro wo gushyira mu kato Guinée Conakry nyuma y’uko uwahoze ayiyobora ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare.

Itangazo ryo gushyira iki gihugu mu kato ryasohowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Burkina Faso witwa Alpha Barry.

Inama yafatiwemo uriya mwanzuro yaraye iteranye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango bemeranyije ko bagiye gushyiraho itsinda ry’abahuza rizajya i Conakry kureba uko ibyaho byifashe hanyuma rizatange raporo.

- Advertisement -

Abakuru b’ibihugu byitabiriye Inama yafatiwemo uriya mwanzuro ni aba Nigeria, Sierra Leone, Liberia, Senegal na Ghana.

Yari iyobowe na Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo Dankwa.

Perezida wa Ghana Nana Akufo Addo

Abo bakuru b’ibihugu bimeje ko Guinée itazongera kugira ijambo muri uriya muryango mu gihe runaka.

Mu mpeza z’Icyumweru gishize nibwo itsinda ry’abasirikare ba Guinée  mu mutwe udasanzwe bayobowe na Col Mamady Doumbouya.

Aba basirikare bashinje uwahoze ayobora Guinée kwimakaza ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Perezida Alpha Condé yahiritswe ku butegetsi yari amazeho imyaka 11.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version