Afurika Icyeneye Ubuhinzi Buvuguruye – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye abandi banyacyubahiro bari bitabiriye Inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika ko abatuye uyu mugabane badakwiye guhinga ari benshi ahubwo bagomba no kweza bakihaza mu biribwa.

Hari mu nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga yiswe Africa Green Revolution Forum(AGRF) yari iyobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, Haile Mariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko kuba  70% by’abatuye Afurika bakora mu rwego rw’ubuhinzi ariko abarenga 35% by’abatihagije mu biribwa bakaba baba muri Afurika ari ikintu gikwiye guhinduka.

Abandi banyacyubahiro bitabiriye iriya nama yari iyobowe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta

Avuga ko  hacyenewe impinduka kugira ngo  ubuhinzi bunoge ndetse n’umusaruro ubukomokaho  ugasaranganywe neza hose ku isi.

- Kwmamaza -

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bigomba gukorwa kugira ngo umusaruro uboneka muri Afurika ugirire abayituye akamaro ari ugucuruzanya hagati y’ibihugu byayo.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame avuga ko imihindagurikire y’ikirere nayo yazambije ibintu, ituma umusaruro ukomoka ku buhinzi ugabanuka.

Kimwe mu byatumye ugabanuka ni uko n’ubutaka buhingwa bwo muri Afurika bwakomeje kuba ubutayu.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko kugira ngo iki kibazo kigabanye ubukana bisaba imikoranire hagati y’inzego zifata ibyemezo muri Politiki y’ubuhinzi, abikorera ku giti cyabo ndetse no kubakira ubushobozi abakora muri urwo rwego.

Inzara ni ikibazo muri Afurika

Inzara muri Afurika isa n’iyabaye karande.

Raporo yasohotse mu mwaka wa 2020 isohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi yavuze ko uko imibare ihagaze muri iki gihe yerekana ko mu mwaka wa 2030 abantu bashonje ku isi bazaba ari miliyoni 840.

Imibare yerekana ko mu mwaka wa 2019, Mozambique nicyo gihugu cyahuye n’ikibazo cy’ubutayu gikomeye kubera ingaruka zo gushyuha kw’ikirere.

Ikindi gihugu cya Afurika cyugarijwe gisa n’aho inzara yakibayemo karande ni Ethiopia.

Mu minsi ishize hari raporo yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi itabariza abatuye Intara ya Tigray kubera inzara ibugarije.

Ni inzara yiyongereye ku bibazo bya Politiki bihamaze iminsi ndetse byateye intambara hagati y’abatuye iriya Ntara n’ubuyobozi bw’i Addis Ababa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version