Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko guma mu rugo yasize umubare w’ubwandu bushya n’abajyanwa mu bitaro kubera COVID-19 ugabanyutse mu Mujyi wa Kigali, ikibazo gisa n’icyimukiye mu tundi turere.
Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro, byashyizwe muri guma mu rugo guhera ku wa 17 Nyakanga kugeza ku wa 1 Kamena.
Ku wa 16 Nyakanga, mbere y’umunsi umwe ngo guma mu rugo itangire, mu gihugu hose habonetse abarwayi 927 barimo 188 bo mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima yahise itangira gupima abantu benshi, ku wa 17- 18 Nyakanga ifata ibipimo mu tugari 161, muri buri kagari hapimwa ingo 15%.
Iyo minsi ibiri yasize mu gihugu hose habonetse abarwayi 4770, barimo 3616 bo mu Mujyi wa Kigali wonyine.
Nyuma y’iminsi mike guma mu rugo iriho, ku wa 23 Nyakanga 2021 hafashwe ibipimo bishya maze impinduka zitangira kugaragara.
Mu Karere ka Gasabo mbere hari habonetse ubwandu bwa 5.6 %, basanga bwamanutse bugeze kuri 4.4%. Muri Nyarugenge mbere bwari kuri 5.7% basanga bwageze kuri 3.8%, muri Kicukiro buva kuri 6.3% bugera kuri 3.8%.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel aheruka kuvuga ati “Ariko urumva ko turaragera nibura munsiya 3 ku ijana. Niho umuntu yavuga ngo turi kukiganisha aho kitatuzahaza cyane.”
Mu cyumweru cya mbere, mu tugari 45 two mu Mujyi wa Kigali habonetsemo tubiri twa Gicaca mu Murenge wa Gikomero na Gasagara mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, twasanzwemo ubwandu buri hejuru ya 10 % ugereranyije n’abapimwe.
Utundi tugari 43 twari dufite hagati ya 5-9%.
Mu bipimo byakozwe mu cyumweru cya kabiri hongeye kubonekamo utugari tubiri turengeje 10% by’ubwandu, ni ukuvuga aka Kinyana mu murenge wa Rusororo na Gasagara yagumyemo.
Utundi 30 twimukire mu matsinda y’ubwandu buri hasi.
Utugari 10 nitwo twari tugifite ubwandu hagati ya 5% – 9%, utugali 18 dufite hagati ya 3% – 4.9% mu gihe utundi 15 twagiye munsi ya 3%.
Dr Ngamije yavuze ko utugari twagumye hejuru ya 10 basanze hari ibikorwa byinshi abaturage bahuriramo ari benshi nk’imirima mu bishanga, ari ukubumba amatafari, ndetse ugasanga ari nk’abantu bagiye gupagasa muri ako gace.
Ati “Aha hantu tugiye kuhashyira ingufu kurusha ahandi kuko bigaragaza ko muri Kigali niho hantu uyu mutuku wijimye ukiri.”
Guma mu rugo yahise yongerwa
Ibipimo byagaragazaga ko ubwandu bwatangiye kumanuka cyane mu Mujyi wa Kigali n’uturere umunani twari muri guma mu rugo, kuko tune gusa aritwo twari tugifite hejuru ya 5% bw’ubwandu, utundi turi munsi.
Rwamagana yari ifite 5.9%, Kamonyi 5.6%, Burera 5.4%, Nyagatare 5.1%, Gicumbi 4.2%, Musanze 4.0%, Rutsiro 2.8% na Rubavu 1.7%.
Iryo suzuma ryaje kugaragaza ko hari imirenge imwe n’imwe yo mu tundi turere ifite ubwandu buri hejuru, ishyirirwaho guma mu rugo kugeza n’ubu.
Ku wa 25 Nyakanga Guverinoma yatangaje ko mu rwego rwo gushimangira intambwe imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abanduye n’abapfa, yongereye iminsi itanu kuri guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani.
Kuri iyo tariki abanduye bashya 618 mu gihugu cyose. Icyo gihe mu minsi irindwi abantu bashyizwe mu bitaro bari 229, abarembye ari 66.
Ikibazo cyakomereje ahandi
Ku itariki ya 1 Kanama nk’umunsi wa nyuma wa guma mu rugo, mu gihugu hose habonetse abarwayi 648.
Nubwo imibare y’abarwayi muri rusange isa n’itarahindutse cyane, ababonetse mu Mujyi wa Kigali baramanutse cyane bagera kuri 30, ahubwo noneho uturere nka Gicumbi tubona 90, Ruhango 83, Muhanga 63, Bugesera 56.
Imibare y’abantu bagiye mu bitaro mu minsi irindwi ishize yaramanutse igera ku 171, mu gihe abarembye bari 56.
Kuri uyu wa 4 Kanama nyuma y’iminsi itatu guma mu rugo ikuweho, imibare rusange y’abanduye babonetse ni 769.
Imibare y’abanduye mu Mujyi wa Kigali yakomeje kuba hasi kuko habonetsemo 56, mu gihe mu tundi turere iri hejuru kuko nka Karongi yabonye 80, Ngororero 51, Nyagatare 48, Gicumbi 43, Huye 42, Musanze 41, gutyo gutyo.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko imibare mishya ya RBC igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ubwandu bwagabanyutse, ikibazo gisigaye ahandi.
Ati “Imibare mishya ya @RBCRwanda iragaragaza igabanuka rya #covid-19 muri @CityofKigali no mu zindi ntara, iminsi 3 nyuma ya guma mu rugo dusoje. Nubwo hakiri uturere tugifite imibare iri hejuru, dushobora gukomeza guca intege iki cyorezo. Nta kudohoka.”
https://twitter.com/nsanzimanasabin/status/1422946445485821956
Minisiteri y’Ubuzima iheruka kugaragaza ko guma mu rugo yarangiye uturere twinshi tumaze kugira ubwandu buri munsi ya 3%, nubwo hari utwari tukiri hejuru gato.
Mu bipimo biheruka gusesengurwa, inzego z’ubuzima zasanze mu Rwanda kimwe n’ahandi, virus yihindurayije ya Delta ari yo yihariye ubwandu bushya bwinshi.
Harimo kandi Epsilon yagaragaye bwa mbere muri California, virusi yihinduranyije “itazwi”, Beta yabonetse bwa mbere muri Afurika y’Epfo na Eta, yabonetse bwa mbere mu Bwongereza na Nigeria.