Gusaba Umuntu Uri Mu Kabari Guha Undi Metero 1.5 Ni Ukwigiza Nkana

Hari abaturage babwiye Taarifa ko n’ubwo Guverinoma yemereye abaturage kujya mu Kabari bakanywa ariko kubasaba guhana metero n’igice ari ukwigiza nkana kuko ‘ntawe uyobowe uko umuntu wanyoye manyinya yitwara.’

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda yaraye isohoye itangazo ririho amabwiriza abafite akabari n’abazakajyamo bagomba gukurikiza.

Ni amabwiriza asohotse nyuma y’amezi 18 utubari dufunzwe.

Ririya tangazo ryasonywe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Madamu Béatha Habyarimana rikubiyemo ingingo nyinshi zigomba gukurikizwa n’abazajya mu tubari harimo n’iy’uko abakarimo bagomba guhana metero imwe n’igice.

- Kwmamaza -
Ingingo ya kane isaba abantu guhana intera ya metero 1.5

Ikindi ni uko abakajyamo bose bagomba kugera ku muryango bambaye udupfukamunwa, bagakaraba intoki, bagapimwa umuriro kandi bageramo imbere buri wese akanywa yahaye undi intera ndende( ya metero imwe n’igice).

Binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, abasomyi ba Taarifa bayibwiye ko kubwira umuntu wanyweye agahiye ngo ahe intera mugenzi we nawe wakanyweye ari ukwigiza nkana.

Ngayaberura wo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa  Gahara avuga ko ubusanzwe akabari ari ahantu ho gusabanira, abantu bakamenaho abiri kandi ngo ibi ntibyashoboka abantu bategeranye.

Ati: “ Aho kujya mu kabari ngo witaze mugenzi wawe, wabireka ukanywera iwawe kuko ntaho akabari kaba gataniye no kunywera muri salon y’iwawe. Akabari tukajyamo kugira ngo tuganire n’inshuti kandi tuganire twisanzuye.”

Asaba ko aho kugira ngo abantu basabwe kujya mu kabari bahane intera, ahubwo hasohorwa ibwiriza ry’uko abakingiwe kabiri ari bo bemerewe kukajyamo, hanyuma bagahabwa uburenganzira bwo kwisanzura.

Mukamisha wo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, avuga ko iyo umuntu amaze gusoma agacupa kakamugeramo, atangira gufata abantu bose nk’inshuti, akabaganiriza ndetse akaba yabahobera.

We yemeza ko n’ubwo iriya ngamba ari nziza mu rwego rwo kurinda abantu kwandurizanya COVID-19 mu kabari, kuyishyira mu bikorwa ari irindi hurizo ndetse rizakurura amahane hagati y’umukiliya wasinze n’umuha serivisi cyangwa abarinda umutekano w’akabari( abasekirite).

Barahira wo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata yabwiye Taarifa ko we atazajya mu kabari igihe cyose amasaha yo kugera mu rugo atarakurwaho.

Ngo ntashaka kuzajya kunywa hanyuma yumve batangiye kumubwira ngo ‘nta rindi cupa waka kuko amasaha yo gutaha arageze.’

Avuga ko akabari ari ahantu ho kwisanzura no kuba umuntu yihugije ibibazo afite, ko atari ahantu ho guhererwa amabwiriza ngo ‘nywa vuba utahe amasaha arageze’, ngo ‘nta rindi cupa dutanga’, ngo ‘nta yindi commande dufata’…

Polisi iti: “ Amabwiriza yose akurikizwe”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera

Mu kiganiro yaraye agiranye na Radio na Televiziyo by’u Rwanda, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yasabye abantu kubahiriza amabwiriza yose yasohowe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda arebana n’imikorere y’akabari.

Yagiriye abafite utubari kwirinda kudufungura batarabona uruhushya bahawe n’inzego zibishinzwe harimo iz’Umurenge n’izindi.

Ati: “ Ufungura akabari atujuje ibisabwa, akabari ke karafungirwa inyuma n’ingufuri k’uburyo bishobora kuzamugora kongera kugafungura kandi yari ageze igihe cyo kugafungura nyuma y’amezi 18.”

CP Kabera yavuze ko Polisi imaze amezi 18 irwana n’utubari ‘dukora dukingiye imbere’ bityo agasaba ko ba nyiri utubari bakwirinda kudufungura badafite ibyangombwa kuko byatuma noneho dufungirwa inyuma kuzadufungura bikazaba ikibazo.

Ikindi Polisi isaba abantu ni uko n’ubwo bemerewe kujya mu kabari ariko bagomba kuzirikana amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo.

Yihanije abantu bazabeshya ko bakingiwe kandi batarakingiwe.

Ati: “ Kubeshya ko wakingiwe utarakingiwe ni ukwibeshya kuko iyo utakingiwe ntuba warakingiwe nyine. COVID-19 iyo ije iragufata. Ikindi ni uko iyo ufashwe warabeshye gutyo, uranabihanirwa. Ubwo rero abantu babireke rwose.”

Inzoga ni gahuzamiryango ikaba na gashozantambara…

Inzoga zirusha imbaraga ubwonko zikabukoresha amahano

Abanyarwanda bise inzoga ‘gahuzamiryango’. Bashakaga kuvuga ko iyo abantu bari kuyisangira bituma basabana, bakibwirana ndetse hari n’ubwo bahava bamenye isano bafitanye( rya hafi cyangwa rya kure) cyangwa bakungurana ibitekerezo bizavamo ubucuti n’ubuvandimwe bw’ejo hazaza.

Aha niho bahereye bavuga ko ari gahuzamiryango.

Abagabo benshi bemera ko inzoga iryohera mu kabari kurusha mu kirambi kuko ari ho baganirira ibibazo biri mu ngo zabo ndetse na politiki iba igezweho

Ku rundi ruhande ariko abahanga mu mikorere y’ubwonko bw’umuntu bavuga ko iyo umusemburo ugeze mu bwonko uhindura imikorere yabwo, bugatangira gukora bwiruka, ndetse bukaza kurenga imipaka y’imitekerereze ikwiye, hakabaho kurengeera.

Niho akenshi inzoga ibera ‘gashozantambara’.

Inyandiko yasohowe n’Ikigo kitwa National Center for Biotechnology Information ivuga ko umuntu wanyweye inzoga ahura n’ikibazo cy’uko amarangamutima ye azamuka, akarakazwa n’ubusa, agashimishwa n’ubusa…kandi byombi bikajyanirana n’ibikorwa.

Ikibazo gikomeye kibirimo ni uko umuntu wanyoye inzoga nyinshi atabasha gutekereza ingaruka z’ibyo yakoze, bityo ntamenye kwifata cyangwa kudakabya mu byo avuga no mu byo akora.

Ikindi ni uko umuntu wahaze manyinya iyo bucyeye atibuka ibyo yaraye avuze cyangwa yakoze, ahubwo atangazwa kandi agaterwa ipfunwe nabyo iyo hagize umupfa agasoni akabimubwira.

Iyo utayitondeye iraguhemuza

Kubera ko inzoga ari ikintu gikomeye haba mu mibereho y’abantu( bisa n’aho inyobwa ku isi hose), no bucuruzi, inzego z’umutekano n’iz’ubuzima zifite akazi kenshi ko kurinda ko abantu bazinywa bagakabwa kuko iyo uyikuye mu gacuma bigatinda nayo igukura mu bagabo bigatinda ndetse hari n’abo yakuye ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version