Gusudira Nibyo Byatwitse Kwa Rutangarwamaboko- Polisi

Staff Write
1 Min Read

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police ( SP) Sylvestre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko inkongi yatwitse imwe mu nzu zo kwa Rutangarwamaboko yatewe n’abasudiraga umureko.

Avuga ko iyi nkongi yatangiye saa 11:20 z’amanywa, ubwo abantu basudiraga umureko w’imwe mu nzu z’uyu mupfumu uzwi kurusha abandi mu Rwanda.

SP Twajamahoro avuga ko iyo nkongi yageze no ku kazu gato abantu baruhukiramo bita bingalo ariko ngo ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryaje rirahazimya.

Yasabye abaturage kujya batabaza mu gihe cyose babonye umuriro wadutse ahantu runaka, kandi bakirinda gutinda kubikora.

Rutangarwamaboko

Ku bw’amahirwe, nta muntu wahiriye muri iyo nzu cyangwa muri iriya bingalo.

https://test.taarifa.rw/kwa-rutangarwamaboko-umupfumu-hahiye/

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *