Perezida Kagame Yateye Igiti Muri Zambia - Taarifa
Menu
Indimi

Mu mahanga

Perezida Kagame Yateye Igiti Muri Zambia

Yanditswe kuwa

Ari kumwe na mugenzi we uyobora Zambia, Perezida Kagame yateye ibiti ku mupaka witwa Kazungula ugabanya Zambia  na Botswana.

Perezida Hichilema yari ari kumwe na Madamu we Mutinta Hichilema.

Basuye kandi ikiraro gihuza ibi bihugu cyambutse uruzi rwa Zambezi.

Muri byinshi Perezida Kagame yasuye uyu munsi yagaragaye  akora ku gikoko bamwe bavuga ko ari igisamagwe.

Ni ifoto yatangajwe  n’Umuvugizi w’Ibiro bye witwa Stephanie Nyombayire.

Kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yasuye isumo rya Victoria riri ku ruzi rwa Zambezi.

Ikindi kandi ni uko kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame na mugenzi we uyobora Zambia Hakainde Hickilema bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Lusaka ari mu ngeri zitandukanye.

Ni amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo n’uburobyi.

Izindi nzego ibihugu byombi byiyemeje gufatanyamo ni uburezi, gufasha mu gucyemura ikibazo cy’abimukira, ubworozi, guteza imbere ishoramari n’ubuhinzi.

Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published.

Advertisement

English Version

Advertisement
Advertisement Enter ad code here