Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gutanga Urukingo Rwa COVID-19 Rwa Johnson & Johnson Byabaye Bihagaritswe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Gutanga Urukingo Rwa COVID-19 Rwa Johnson & Johnson Byabaye Bihagaritswe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2021 8:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byabaye bihagaritse gukingira COVID-19 bikoresheje urukingo rwa Johnson & Johnson (J&J), nyuma y’uko ruvuzweho ibibazo byo kwipfundika kw’amaraso mu bice bimwe.

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Ibiribwa n’Imiti (US FDA) cyatangaje ko ibyo bibazo byagaragaye ku bantu batandatu mu basaga miliyoni 6.8 bahawe urukingo rwa J&J.

Johnson & Johnson yahise itangaza ko ibaye ihagaritse igikorwa cyo gukwirakwiza inkingo zayo mu Burayi cyari cyatangiye muri iki cyumweru, kugira ngo habanze hakorwe iperereza kuri ibyo bibazo.

Ibibazo nk’ibi byabanje kuvugwa ku rukingo rwa COVID-19 rwa AstraZeneca, ibihugu bibanza guhagarika kurukoresha, ariko nyuma iperereza riza kugaragara ko nta kibazo rufite.

Abantu batandatu bagaragayeho ibibazo bose bari abagore bafite hagati y’imyaka 18 na 48, ibimenyetso bitangira kugaragara hagati y’umunsi wa 6-13 nyuma yo guhabwa urukingo.

Ikigo gikora imiti Johnson & Johnson gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa inkingo nyinshi zacyo zikorerwa mu Bubiligi, aho kizwi nka Janssen.

Hari n’izindi nkingo z’icyo kigo zirimo gukorerwa muri Afurika y’Epfo.

TAGGED:COVID-19EUfeaturedJohnson & Johnson
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yafashe Itsinda Rikekwaho Gutema Abantu Rikanabambura
Next Article Sadate Ati: “ Itongo Ry’Iwacu Rinyibutsa Ubunyamaswa Bw’Abantu’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Senegal 

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Abanyaburayi Babwiwe Ibyiza Bazasanga Mu Rwanda Nibarusura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

You Might Also Like

IbidukikijeIbiza KamereMu RwandaUmutekano

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbuzima

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Odinga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?