Ikigo cy’igihugu gishizwe kurengera ibidukikije, REMA, kivuga ko imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu biri mu Mujyi wa Kigali igenda neza.
Biratunganywa mu rwego rwo kubifasha kubona amazi no kuyayungurura kugira ngo amasoko yayo atange meza.
Indi ntego ni ukurwanya imyuzure no kuyungurura umwuka abatuye Kigali bahumeka, bikagendana no kurimbisha Umurwa mukuru w’u Rwanda.
Kimwe muri ibyo bishanga ni icya Gikondo, ubu kikaba kimaze gutunganywa ku rwego rugaragara.
REMA yatangarije kuri X ko iki gishanga cyatangiriye kwisubiranya nyuma y’aho ibikorwa byari mu gishanga bivanywemo.
Urusobe rw’ibinyabuzima byinshi byari byarazimiye mu gishanga rwatangiye kugaruka, ubu hagaragaramo amoko menshi y’inyoni zatangiye kugaruka.
Gahunda y’u Rwanda ni uko ibidukikije bibana neza n’abaturage bikababera uburyo bw’imibereho nabo bakabirinda kugira ngo umusaruro bibaha urambe.
Muri Mutarama, 2024 nibwo gahunda yo gutunganya ibyo bishanga yatangajwe.
Ni ibikorwa byateguriwe ingengo y’imari ya miliyoni $80, ni ukuvuga agera kuri miliyari Frw 101.6.
Ibishanga bizasanwa biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’Igishanga cya Nyabugogo.
Buri gishanga kikazajya kigira umwihariko wacyo bitewe n’imiterere y’aho giherereye.
Mu mwaka ushize, hari Miliyoni $32 (angana na miliyari 40 Frw zirengaho gato) yo gutangiza icyiciro cya mbere cy’ibikorwa yari yabonetse.

Umuyobozi wa REMA Juliet Kabera ubwo yatangazaga iby’uyu mushinga yavuze ko ibi bishanga bizasanwa ku buryo bugezweho, bikurwemo ibyatsi bitagenewe kuba mu bishanga, amasoko yazibye aziburwe, hashyirwemo utuyira tw’abanyamaguru n’abatwara amagare, hajyemo aho abantu bashobora kwicara bakaruhuka, ibyatsi byiza byari byarahacitse bigarurwemo hakorwe n’ibindi biberanye nabyo.












Amafoto: REMA