Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guverineri Mushya W’Intara Y’Amajyaruguru Yasabwe Gusigasira Ubumwe Bw’Abanyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Guverineri Mushya W’Intara Y’Amajyaruguru Yasabwe Gusigasira Ubumwe Bw’Abanyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 August 2023 8:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwo asimbuye ari we Dancille Mukarugero, Bwana Maurice Mugabowagahunde yasabwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda buherutse guhungabanywa n’amacakubiri yabereye mu Ntara y’Amajyaruguru.

Minisitiri Musabyimana yagize ati: “Iyi Ntara ifite abaturage bumvira ubuyobozi, b’abakozi ndetse n’imiterere yayo ni myiza. Murasabwa gushyira hamwe mukita ku gusigasira ihame ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umutekano kuko ari wo musingi w’ibikorwa byose.”

Yabasabye kandi kugira isuku umuco.

Guverineri Mugabowagahunde avuga ko azihatira gushyira imbaraga mu bikorwa na gahunda za Leta zigamije iterambere n’imibereho myiza y’umuturage.

Avuga kandi ko azegera abaturage akabakemurura  ibibazo ndetse agateza imbere imikorere n’imikoramnire n’izindi nzego.

Yagize ati: “Mbere ya byose ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wangiriye icyizere cyo kuyobora iyi Ntara. Ni Intara nzi cyane kandi ifite amahirwe menshi cyane, ifite abaturage bumva ubuyobozi, bashishikarira umurimo, ifite ubutaka bwera cyane, ifite ahantu nyaburanga hagomba kubyazwa umusaruro mu bukerarugendo.”

Yabwiye abari baje muri uwo muhango ko azubakira ku bisanzwe akazamura urwego rw’imibereho y’abahatuye.

Kuri we, kwegera umuturage bigira uruhare mu kugabanya ibibazo bimwugarije birimo n’imirire mibi igira ingaruka ku igwingira.

Uwo yasimbuye ari we Dancille Nyirarugero yabwiye Mugabowagahunde ko mubyo agomba kwihutira harimo gushyira gahunda Perezida Kagame yemereye abaturage.

Ibyo birimo imihanda igomba kubakwa mu Turere dutandukanye tw’iyi Ntara, iyubakwa ry’Ibitaro by’icyitegererezo bya Ruhengeri n’iyubakwa ry’uruganda rw’amata mu Karere ka Gicumbi.

Hari kandi gukomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Uturere, gukomeza kubungangabunga umutekano w’abantu n’ibintu, cyane cyane mu bice byegereye umupaka, kwita ku rubyiruko rushakirwa imirimo no gukemura ibibazo by’abaturage.

Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri Mugabowagahunde Maurice na Nyirarugero Dancille witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, iz’umutekano, iz’abikorera, abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Nyirarugero Dancille yatangiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru kuva muri Werurwe 2021.

Aherutse kugirwa Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

TAGGED:featuredIntaraMugabowagahundeNyirarugero
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Akarere Ka Mbere Gateje Akaga Kubera Ibiza
Next Article Rwanda: Abakozi Bo Mu Rugo Bangana Na 3,9% By’Abafite Akazi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?