Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda N’Ubushinwa Baganiriye Uko Ubufatanye Mu Bya Gisirikare Bwakomezwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda N’Ubushinwa Baganiriye Uko Ubufatanye Mu Bya Gisirikare Bwakomezwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 October 2023 2:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh Muganga yaganiriye na mugenzi we wo  mu ngabo z’Ubushinwa ushinzwe ibikorwa by’urugamba witwa  Gen Liu Zhenli uko imikoranire y’impande zombi yashimangirwa.

Igisirikare cy’Ubushinwa ni icya kabiri mu bikoresho bya gisirikare ku isi ariko kikaba icya mbere mu kugira umubare mwinshi w’abasirikare cyange cyane ko ari nacyo gihugu gituwe n’abaturage benshi kurusha ibindi ku isi.

Igisirikare cy’Ubushinwa ni icya kabiri gikomeye ku isi

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje kuri X  ko Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda yakiriwe na Gen Liu ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira, 2023 bahuriye  i Beijing muri International Convention Center.

Bahuriye ahari kubera Ihuriro mpuzamahanga rya 10 ryiga ku bibazo by’umutekano byugarije isi muri iki gihe.

Iyo nama mpuzamahanga mu by’umutekano yiswe 10th Beijing Xiangshan Forum, abayitabiriye bakaba baganira uburyo bwo gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa mu by’umutekano.

Iri huriro rizarangira kuri uyu wa Kabiri taliki 31, Ukwakira, 2023, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti: ‘Umutekano rusange, Amahoro arambye.’

Rihurije hamwe ba Minisitiri b’Ingabo n’abagaba bakuru b’Ingabo baturutse mu bihugu birenga 90 hirya no hino ku Isi.

Riba umwanya wo kumva byinshi birambuye kuri gahunda u Bushinwa  bwifuza kugaragarizaho ibitekerezo byo gushyira mu bikorwa, gahunda mpuzamahanga ku mutekano (Global Security Initiative) kandi abaryitabiriye bakumvishwa akamaro ko gushyigikira iriya gahunda ya GSI.

Kuri iyi nshuro, abitabiriye iri huriro bazaganira ku mutekano mu Karere k’u Burayi n’Uburasirazuba bwo Hagati, by’umwihariko amakimbirane y’u Burusiya na Ukraine, ndetse n’aya Israel na Palestine.

 

TAGGED:BushinwafeaturedIngaboIsraelMinisiteriMugangaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nyanza: Bakubise Abajura Bane Umwe Arapfa
Next Article Ubufaransa Bwiyemeje Gufasha u Rwanda Kuvugurura Ibitaro Bya Ruhengeri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Meteo Rwanda Yatangaje Imvura Nyinshi Ugereranyije Nisanzwe Mu Ukuboza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Umuyobozi Wa Qatar Yaganiriye N’Uw’u Rwanda Ku Bihuza Ibihugu Byombi 

Harabura Iki Ngo Interineti Igere Hose?-Abadepite Babaza Ingabire

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?