Habineza Ati: ‘Gutsindwa Nabyakiriye’

Nyuma yo kumva uko amajwi yabaruwe kugeza saa yine z’ijoro abigaragaza, Dr. Frank Habineza wiyamamarizaga kuyobora u Rwanda yatangaje ko yemeye ko Paul Kagame yamutsinze.

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda[kazi], Dr. Frank Habineza wiyamamaje nk’umukandida wa Green Party yavuze ko  mu kanya gashize yamaze kubona ibyavuye mu matora by’agateganyo byatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Ati: “ Twagira ngo dutangaze ko twabyakiriye kandi tugira ngo duhe felicitations”.

Habineza yatsinzwe ku gipimo kinini kuko yagize amajwi angana na 0.53% bingana n’amajwi 38,301.

Kagame we yatowe n’abantu 7,099,810, amajwi yabo akaba angana na  99.15% by’abatoye bose hamwe.

Uwa gatatu wari uri mu ihiganwa ryo kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ni Philippe Mpayimana watowe n’abantu 22,753 bafite ijanisha rya 0,32.

Muri rusange abatoreye mu mahanga bangana na 52.73% mu majwi yari yamaze kubarurwa angana na 40,675.

Mu Banyarwanda batoreye mu mahanga, abatoye Kagame Paul bangana na 95.40%, abatoye  Frank Habineza ni 2.15% naho Philippe ni 2.45%

Uko bigaragara Abanyarwanda baba mu mahanga batoye Mpayimana kurusha uko batoye Habineza kuko uwa mbere afite 2.45% n’aho uyu wa nyuma, ni ukuvuga Habineza we agira 2.15%.

Mu Rwanda ho mu Ntara y’Amajyaruguru abatoye bangana 77.81% bangana na 1,151,970, Paul Kagame atorwa ku majwi 99.65%, bangana na 1,167,962.

Frank Habineza yatowe ku majwi angana na 0.27% bangana na 3,053.

Mpayimana Philippe yagize amajwi 0.08% bangana 935.

Aha ni mu Majyaruguru.

Mu Ntara y’Amajyepfo abatoye bose bangana na 78.57% bangana 1,615,265, Paul Kagame ahatsindira ku majwi 98.60%, Frank habineza agira 0.73% naho Mpayimana Philippe agira 0.67%.

Intara y’Uburasirazuba abatoye bose bangana 1,766799 bangana na 78.65%, Kagame ahagira amajwi 99.30% angana na 1,754,489 .

Frank Habineza we yatowe n’abantu 11,369 bangana na 0.64% naho Mpayimana ni 0.05% bangana na 961.

Mu Ntara y’Uburengerazuba abatoye bose ni 1,607,932. Paul Kagame yagize amajwi 99.60% bangana na 1,491,447.

Habineza yahagize amajwi angana na 0.11 %angana n’abantu 1,839, Mpayimana Philippe agira amajwi 0.29% angana na 4,446.

Abatuye Umujyi wa Kigali batoye bose bangana 978,223 bangana na 83.45%, Kagame yahagize amajwi 98.59% ku bantu 966,452, Frank Habineza ni 0.96% angana n’abantu 9,433 bamutoye, Mpayimana Philippe agira 0.44% angana n’abantu 4,33 .

NEC ivuga ko izatangaza mu buryo bwa burundu ibyavuye mu matora bitarenze tariki ya 27, Nyakanga, 2024.

Muri iryo joro Kagame yahise ahura na bamwe mu bamutoye abashimira mu izina ry’abandi ku kuba bamugiriye icyizere.

Yababwiye ko iyo ari kumwe nabo atajya ashoberwa, ariko ababwira ko akazi kenshi kari imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version