Haburaga Gato Ngo Guma Mu Rugo Igarurwe-Dr Mpunga wa Minisante

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima Lieutenant Colonel Dr Tharcisse Mpunga avuga aho icyorezo kigeze, umwanzuro wagombaga gufatwa  na Guverinoma ari Guma mu Rugo y’Igihugu cyose ariko banze  ko ubuzima buhagarara.

Dr Mpunga yasabye  abantu kwitwararika bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda niba badashaka ko ingamba zikazwa kurushaho.

Ubutumwa bwa Mpunga busa n’ubwa Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije amaze iminsi atambukije bwasabaga Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kwandura no kwanduzanya COVID niba badashaka ko gahunda ya Guma mu Rugo igarurwa ‘kandi bazi ingaruka yagize’.

Mu kiganiro Dr Mpunga yahaye RBA mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05, Mutarama, 2021 yavuze ko  Guverinoma yari igiye kugarura Guma mu Rugo ariko isanga byatuma ubuzima bw’igihugu buhagarara ihitamo gufata ingamba zaraye zitangajwe.

Yavuze ko imibare bamaze iminsi bakusanya yerekanye ko ubukana bwa kiriya cyorezo buri hejuru kandi cyandurwa n’abantu benshi, kigahitana benshi.

Mpunga avuga ko imibare y’abacyanduye n’abo cyahitanye mu Ukuboza, 2020 yazamutse cyane, kikandura abakabakaba 200 ku munsi ndetse kikica abandi bari hagati ya bane na barindwi(ugereranyije)ku munsi bityo bikaba ari ibintu bikomeye.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda tariki 14, Werurwe, 2020, abantu bangana 50% by’abo cyahitanye bapfuye mu Ukuboza, 2020.

Ikindi cyagaragaye ni uko mu bo gihitana harimo abakiri bato.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko icyemezo cyo kubuza abava mu turere tumwe kujya cyangwa kugaruka mu tundi cyafashwe kubera ko abantu bari bamaze igihe mu minsi mikuru hirya no hino bityo ko mu kagaruka mu tundi turere bashobora kugaruka iriya kabutindi.

Yagize ati: “ Twasanze ubwandu buri mu mijyi hafi ya yose y’igihugu. Kugira ngo tugabanye ubwandu muri iki gihe turimo ni uko tubuza ko abantu bayikwirakwiza hagati y’abo n’abandi. Kuba tubona abantu bandurira i Musanze, i Rusizi, Huye …bivuze ko uko bagenda bava hamwe bajya ahandi niko bagenda bakwirakwiza ubwandu bw’iriya ndwara.”

Dr Mpunga avuga ko kugira ngo hakumirwe ko abantu banduzanya bisaba ko bagabanya ingendo zabo, bagakorera aho bari, ingendo bakazigabanya byibura mu gihe cy’iminsi 14.

Muri Kamena, 2020 Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje  ko ikigo ayoboye cyari cyatangije ubushakashatsi ngo kirebe uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze muri Kigali n’ahandi mu Rwanda nyuma inzego zigafata umwanzuro niba abantu basubira mu rugo cyangwa bakomeza ubuzima busanzwe.

Dr Nsanzimana yagize ati: “Turi gukora ubushakashatsi buzarangirana ni icyo cyumweru buzafasha abashinzwe gufata ibyemezo.”

Guma mu Rugo ntiyagaruwe ariko inzego z’ubuzima zakomeje gusuzuma uko ubwandu buhagaze.

Guma mu Rugo ya mbere yashegeshe abantu…

Mu mpera za Werurwe, 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba z’uko Abanyarwanda bose bagombaga kuguma mu ngo zabo.

Byakozwe mu rwego rwo kwanga ko abanduye basohoka mu ngo zabo bagahura n’abatanduye bakabanduza.

Kubera ko cyari icyemezo gishya, kandi hari abaturage barya ari uko bazindutse bakajya gupagasa, Leta yafashe umwanzuro wo kubaha ibiribwa by’ibanze.

Abenshi barabibonye ariko hari n’abandi batabibonye ahubwo biribwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse bamwe  ibyabo biramenyekana barafungwa.

Bidatinze hateranye indi nama ya Guverinoma isuzuma uko ubwandu buhagaze, isanga ibyiza ari uko iminsi ya Guma mu Rugo yakongerwa.

Iyi nama yateranye tariki 17, Mata, 2020 iyobowe na Perezida Kagame. Yateranye habura iminsi ibiri ngo itariki yo kurangiza Guma mu Rugo igere ni ukuvuga tariki 19, Mata, 2020

Yanzuye ko iminsi ya Guma mu Rugo yongerwa ikageza taliki 30, Mata 2020, ubwo haba hiyongereyeho indi minsi 11.

Icyo gihe izindi ngamba zari zarafatanywe na Guma mu Rugo zarakomeje harimo gufunga ibikorwa bitihutirwa nk’insengero, utubari, amashuri no gukorera mu rugo,

Ibikorwa byari byemerewe gukomeza gukora ni ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku n’ubuvuzi.

Ubukungu bw’u Rwanda byarahazahariye kuko ari igihugu kinjiza amafaranga mu isanduku yacyo aturutse cyane cyena mu bukerarugendo na serivisi.

Abahinzi barejeje ariko umusaruro ubura uwugura, imboga n’imbuto zirabora, amagi abura abayahaha, ahubwo ahabwa abana mu rwego rwo kubarinda imirire mibi.

Ikoranabuhanga niryo ryahazamukiye cyane kuko abantu bari bategetswe kurikoresha bohererezanya amafaranga, haba mu kugura no mu bindi bintu by’ibanze.

Mu gihe ibintu byasaga n’ibitangiye gusubira mu buryo, ubwandu bwa COVID-19 bwazamutse none byasubiye irudubi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version