Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hadutse Ubundi Bwoko Bwa COVID-19 Bwiswe NU
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Hadutse Ubundi Bwoko Bwa COVID-19 Bwiswe NU

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 October 2021 9:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Bwongereza hadutse ubundi bwoko bwa COVID-19 bwise Nu. Bwatumye umubare w’abanduye n’abahitanwa na kiriya cyorezo wiyongera ndetse na Minisiteri y’ubuzima itegeka abaturage guhabwa urundi rukingo rwo kubongerera imbaraga.

Ikibazo gihari muri iki gihe ni ukureba niba abaturage bazongera ‘gutegekwa’ kongera kwambara agapfukamunwa.

Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe ubuzima witwa Sajid Javid yavuze ko abaturage bagombye guhabwa urundi rukingo kugira ngo rubongerere ubudahangarwa, bazashobore guhangana n’ubwandu bushya bwahadutse.

Abahanga babwise NU , ubu bukaba ari ubwandu buje busanga ubundi bwitwa MU bwari bumaze iminsi buvugwa hirya no hino ku isi.

Sajid Javid yabwiye abanyamakuru ko u Bwongereza bufite ikibazo cy’ubwiyongere bw’abandura k’uburyo muri iki gihe handura abantu bagera ku 10 000 ku munsi.

Sajid Javid

Avuga ko abakora inkingo bafite ikibazo cyo gukora uko bashoboye ngo basohore inkingo zo guha abaturage kugira ngo ubwandu bushya buri kuvugwa muri iki gihe buzasange barakingiwe.

Mu Bwongereza hari undi mugambi wo guhangana na COVID-19 uri gutekerezwa wiswe Plan C.

Ikibazo ni uko ubwandu bushya buri kuhavugwa, buzamuka mu muvuduko wo hejuru k’uburyo buri kwanduza abantu benshi ugereranyije n’uko byahoze mu zabubanjirije.

Muri kiriya gihugu haherutse kwandura abantu 50,000 mu munsi umwe.

Hari n’abavuga ko muri kiriya gihugu hashobora gushyirwaho indi Guma mu Rugo cyangwa izindi ngamba zikomeye zo gukumira ubwandu bwa kiriya cyorezo.

Mu minsi ishize Leta y’u Bwongereza yoroheje ingamba yari yarafashe ngo ikumire ko abaturage b’u Bwongereza bandura COVID-19 cyane.

Yakuyeho itegeko ryo kwambara agapfukamunwa no guhana intera.

Utubyiniro twarafunguwe ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi harafungurwa.

Hamaze kwanduka amoko 13 ya COVID-19…

Ubwandu bwa kiriya cyorezo bumaze kwanduka ku isi:

– Alpha( mu Bwongereza),

-Beta( muri Afurika y’Epfo),

-Gamma( muri Brazil),

-Delta( mu Buhinde),

-Epsilon( muri Amerika),

-Zeta( muri Brazil),

-Eta( muri Nigeria),

-Theta( muri Philippines),

-Iota( muri Amerika),

-Kappa( mu Buhinde),

-Lambda( muri Thailand),

-Mu ( muri Colombia)

na Nu itaramenyekana aho yaturutse mu by’ukuri.

Aya mazina yose yatanzwe hakurikijwe inyajwi zigize Ikigereki.

TAGGED:AgapfukamunwaBwongerezaCOVID-19featuredUbwokoUrukingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Nathan TV: Shene Yihariye Canal + Rwanda Yageneye Abana Ngo Bigireho
Next Article Ibyo Wamenya Ku Mushinga w’Ibyogajuru U Rwanda Rushaka Kohereza Mu Isanzure
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?