Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hagiye Kubakwa Inkuta Zikumira Amazi Ya Sebeya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hagiye Kubakwa Inkuta Zikumira Amazi Ya Sebeya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 November 2023 8:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo kurinda ko amazi y’umugezi wa Sebeya azongera gusenyera abaturage nk’uko byagenze muri Gicurasi, 2023, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’abafatanyabikorwa bako bugiye kubaka inkuta n’ibiraro bizafasha amazi kugenda adasenyeye abaturage.

Hafi buri mwaka amazi y’uyu mugezi arasendera agasenya inzu, ibikorwaremezo n’imyaka ihinze hafi aho ikangirika cyane.

Mu Karere ka Rubavu, umugezi wa Sebeya uca mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero.

Nyuma y’umwuzure wateje  ibyago bikomeye mu ntangiriro za Gicurasi 2023, ubuyobozi bwashyizweho ingamba zo gukumira imyuzure iterwa na Sebeya.

Zimwe muri izo ni ukongera ubugari bw’uyu mugezi no gushyiraho inkuta zituma amazi adatera abaturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko uretse kongera ubugari bw’umugezi, hari no kongerwa ibiraro biri kuri uyu mugezi kugira ngo byorohereze amazi gutemba igihe yabaye menshi.

Ibyo biraro ni ikijya ku ishuri ry’Abapadiri n’ikijya kuri Kiliziya.

Nzabonimpa Déogratias uyobora Akarere ka Rubavu by’agateganyo avuga ko biriya biraro bizaba byuzuye mu gihe cy’amezi ane(4).

Ati: “Tugiye kubaka ibiraro bigari mu gihe cy’amezi ane bikazorohereza amazi gutambuka, kandi twizera ko muri ayo mezi bizaba byaruzuye kandi bikomeye.”

Nzabonimpa avuga ko inyubako zose zegereye umugezi wa Sebeya zizagongwa n’umuhanda urimo kubakwa ‘zizakurwaho.’

Muri zo harimo  ni inyubako z’ishuri rya Ecole d’Arts de Nyundo cyane cyane igikoni, ibyumba by’amashuri n’aho abanyeshuri baryama.

Mu kubaka inkuta ku nkengero za Sebeya, ngo ntawe  uzakenera ingurane y’ahazagongwa n’urukuta kuko izizimurwa ngo ari inyubako za Leta.

Ubundi butaka buzakenerwa bukaba ari uburi muri metero 10 uvuye ku mugezi kandi aho ngo nta bikorwa by’abaturage bisanzwe bihari.

Amazi ya Sebeya iyo imvura yabaye nyinshi abangamira ibigo by’amashuri birimo Ecole d’Arts de Nyundo, ishuri rya Sanzale, Lycée Notre Dame d’Afrique, Petit Séminaire n’Ibiro bya Diyosezi.

Inkuta zizubakwa mu nkengero za Sebeya zizaba zifite uburebure bwa metero enye(4) zitabye mu butaka kuzamuka kandi umugezi wongererwe ubugari, bikazatuma amazi agenda yisanzuye ntiyongere kubyiga ngo asenyere abaturage.

Ibiza byabaye  hagati y’italiki 2 n’italiki 3, Gicurasi 2023 mu Karere ka Rubavu byasize iheruheru imiryango 1300 igizwe n’abantu barenga 5000, bashyizwe mu nkambi, abandi bacumbikirwa na bagenzi babo.

Habaruwe inzu 855 zasenyutse burundu mu gihe 719 zangiritse cyane ku buryo zidashobora guturwamo, hakabamo n’inyubako 287 zasigaye mu manegeka.

Umugezi wa Sebeya ni uruzi ruri mu Ntara y’Uburengerazuba.

Uru ruzi rusohoka mu kiyaga cya Kivu giherereye mu gice cy’Amajyepfo y’umujyi wa Gisenyi muri Rubavu.

Umugezi wa Sebeya ukomoka mu misozi y‘Akarere ka Rutsiro.

Ureshya kilometero 110 z’uburebure bw’amazi irimo kilometero kare 286 z’amazi aca mu Turere twa  Rutsiro, Ngororero na Rubavu.

Ifoto: Kigali Today

TAGGED:AmaziInzuRubavuSebeyaUmugeziUmwuzure
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubushinwa N’U Rwanda Mu Guteza Imbere Za IPRC
Next Article DRC: Uwahoze Ari PM Yifatanyije Na Katumbi Mu Kwiyamamariza Kuba Perezida
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?