Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hamas Irashaka Kureba Ubutwari Bwa Guverinoma Nshya Ya Israel
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Hamas Irashaka Kureba Ubutwari Bwa Guverinoma Nshya Ya Israel

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 June 2021 11:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari umusirikare mukuru wahoze mu ngabo za Israel ubu akaba yaragiye mu kiruhuko cy’izabukuru witwa  (Rtd) Brig.Gen. Amir Avivi uri kuburira Guverinoma nshya ya Israel kuba maso kuko Hamas ishobora gutangiza ibitero mu rwego rwo kureba uko abayigize bazabyifatamo.

Gen Avivi yavuze ko Israel igomba kwitega ibi bitero, ikaba iri maso kuko Hamas itazabura kuyirasaho igihe cyose izabona ko byayorohera.

Yabwiye The Jerusalem Post ko abayobozi ba Hamas bashobora gutangira kurasa ibisasu muri Israel mu rwego rwo gutesha umutwe Guverinoma nshya iyobowe na Bwana Naftali Bennett kandi igizwe n’abantu badahuje imirongo migari ya politiki ya Israel.

Guverinoma ya Naftali Bennett

Kuri we, Hamas ishobora kubona ko ubu ari uburyo bwiza bwo kubiba umwiryane mu Barabu batuye Israel n’Abayahudi batuye Israel.

Iby’uko Hamas ishobora kurasa kuri Israel kandi bimaze iminsi bivugwa n’abandi bantu bakurikiranira hafi ibibera muri kariya gace.

Bavuga ko uriya mutwe Israel na Amerika bita ko ari uw’iterabwoba ushobora kuzarasa i Yeruzalemu mu gihe hazaba hari kubera umuhango wo gutambagiza amabendera witwa ‘Jerusalem Flag March.’

 Umuburo we wumviswe…

Nyuma y’ibyo Brig Gen Avivi avuze ndetse n’abandi bakabisubiramo, Minisiteri y’ingabo za Israel yategetse ko umutekano ugomba gukazwa kandi ibyuma bikoreshwa mu guhanura ibisasu birashwe muri Israel bikongera gutegurwa.

Ibi byuma nibyo bita Iron Dome.

Gen Avivi avuga ko igihe cyose Hamas izakora mu jisho rya Israel izahakubitirwa, ariko nanone akavuga ko ibyiza kurushaho ari ukurinda ko Hamas yabikora.

Kuri we kurinda ko uterwa ni byiza kurusha kwitabara.

Israel ariko ivuga ko itazemera ko hari uyikora mu jisho

Nta gihe kinini gishize intambara yamaze iminsi 11 yiswe ‘Operation the Guardian of the Walls’ ihagaze.

Kuba Benyamini Netanyahu atakiyobora Israel kandi ari we muntu wafatiraga Hamas ibyemezo bitajenjetse, hari abavuga ko byaba intandaro kuri Hamas yo kugaba ibitero kuri Israel ngo irebe itandukaniro hagati ya Netanyahu na Bennett wamusimbuye.

Hamas yatangiye gutegeka Palestine mu mwaka wa 2007, kandi kuva icyo gihe isa n’ihora mu ntambara na Israel.

Umwe mu bayobozi bwa Palestine witwa Waleed Assaf avuga ko uwakwibwira ko Bennett azaba mwiza kurusha Netanyahu yaba ahubutse.

Kuri we ngo Bennett niwe mubi kurusha Netanyahu bityo ngo Palestine ‘ntiyagombye kumva ko ibintu byoroshye.’

Igice cy’ubutaka giteza ibibazo cyane hagati y’ibihugu byombi ni ikiri ahitwa West Bank, iki Israel ikaba yarakigaruriye mu ntambara yarwanye n’Abarabu mu mwaka wa 1967.

Iyo Israel ihatuje abaturage bayo, birakaza Abanya Palestine kuko babona ko iri kubasahura ubutaka bwabo  kandi ari bwo bafata nk’amizero y’aho bazubaka igihugu cyabo nikimara kwigenga.

Ambasaderi ya Israel mu Rwanda Bwana Ron Adam aherutse kubwira Taarifa ko kugira ngo Israel ibane neza na Palestine cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, nta kindi uretse ko icyo gihugu cyemera ko Israel ari igihugu kigenga, kigomba kubaho cyubashywe n’ibindi.

Israel ivuga ko izakorana n’igihugu icyo ari cyo cyose kizayemera nk’igihugu kigenga

Ikiganiro Taarifa yagiranye na Ambasaderi Ron Adam:

 

TAGGED:AbarabuAbayahudiAmerikafeaturedHamasIsraelYeruzalemu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rugo Rwa Perezida Tshisekedi ‘Urukundo Rurakeba’
Next Article U Rwanda Rurashaka Gushora Imari No Muri Ghana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kirehe: Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Inshuti Ya Trump Yishwe 

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?