Umuvugizi wa Hamas witwa Jihad Taha avuga ko imbaraga za gisirikare uyu mutwe ufite zikwiye gutera abayobozi ba Israel kudasinzira.
Ni amagambo ashobora kongerera umujinya ingabo za Israel ziri mu ntambara muri Gaza zigamije gusenya ibirindiro bya Hamas mu buryo bwa burundu.
Taha yabibwiye Al Jazeera nyuma y’uko umutwe avugira urashe ibisasu bya rockers mu bice bya Ashdod na Ashkelon muri Israel.

Yasobanuye ko ibitero by’uyu mutwe byakozwe mu rwego rwo kwihimura ku ntambara ingabo za Israel ziri kurwanira muri Gaza, akavuga ko ziri kwica abaturage ba Palestine b’inzirakarengane.
Ati: “ Ibyo ubutegetsi bubi bwa Israel buri gukorera abaturage bacu biduha impamvu zumvikana zo kubwihimuraho no guhagarara twemye tukarwanira uburenganzira bwo kubaho bw’abaturage ba Gaza.”
Yavuze kandi ko kuba Minisitiri w’umutekano imbere muri Israel witwa Itamar Ben-Gvir yarasuye umusigiti wa Al-Aqsa uri ku gice cya Palestine cya Yeruzalemu ari ubundi bushotoranyi.

Ingabo za Israel zatangaje ko ibisasu 10 byo mu bwoko bwa rockets ari byo byarashwe na Hamas ariko ngo ibyinshi byasamiwe mu kirere ntibyangiriza abaturage.
Ubuyobozi bwa Ashkelon bwavuze ko igisasu kimwe ari cyo cyageze ku butaka cyangiza imodoka nyinshi zari aho.
Hari umuturage umwe ufite imyaka 30 y’amavuko cyakomerekeje bikomeye, abandi bakomereka mu buryo The Jerusalem Post ivuga ko bworoheje.