Ishami rya gisirikare rya Hamas ryitwa Qassam Brigades ryatangaje ko imirambo yose y’abaturage ba Israel ryashoboye kubona ryarangije kuyiha Israel, ikintu gishobora gukoma mu nkokora umugambi w’amahoro hagati yayo na Israel.
Bishobora kuba bityo kuko hakiri abandi bantu uyu mutwe utarabona kandi Israel ivuga ko nabo bakwiye gucyurwa mu gihugu iwabo.
Hamas ivuga ko abantu yagejeje kuri Israel ari abo yashoboye kubona imirambo yabo iyivanye mu bisimu byayigwiriye.
Itangazo rya Hamas rivuga ko yakoze uko yari ishoboye isubiza Israel imirambo ikubiyemo iy’abantu bayo.
Ibika bigize amasezerano yo guhagarika intambara bivuga ko buri ruhande rugomba guha urundi imirambo cyangwa imfungwa zose bikaba uburyo bubanziriza ishyirwa mu bikorwa ryeruye ry’ibindi byiciro by’ayo masezerano.
Kugeza ubu Hamas imaze gusubiza Israel imirambo icumi, The New York Times ikavuga ko umwe ari uwo muri Nepal.
Hari abantu 20 bazima bashyigikijwe iki gihugu.
The New York Times kandi yanditse ko Israel ntacyo iratangaza ku itangazo rya Hamas kuri iyo ngingo.
Intambara hagati ya Hamas na Israel imaze imyaka ibiri n’iminsi mike, ikaba yarasize Gaza ihindutse umusaka.
The Jerusalem Post yanditse ko Hamas iherutse gutangaza ko kubona indi mirambo y’abaturage ba Israel bizafata igihe, gusa ngo Hamas ivuga ko yiyemeje kuzakurikiza ibiri mu masezerano.


