Mu minsi ishize hari amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga abaturage barwana n’abakozi Urwego rushinzwe gufasha mu gucunga umutekano mu Karere( DASSO). George Safari wo mu Karere ka Nyagatare ubu ari mu nkiko nyuma y’amashusho yamwerekanye yanize umwe mu ba DASSO. Muri Kicukiro ho aba DASSO bavuga ko babanye neza n’abaturage.
Ku byerekeye Safari mu rukiko yavuze ko yabikoze ‘yirwanaho’ kuko ngo umu DASSO nawe yari amumereye nabi.
Muri Mutarama, 2021 mu Murenge wa Mutuntu hari undi mu DASSO witwa Florence Muhimpundu bivugwa ko yanize Nyina amusaba kumuzingura ngo abone urubyaro.
Icyo gihe uyu mukozi w’Urwego rushinzwe gufasha mu gucunga umutekano ku Karere( DASSO) yari atuye mu Mudugudu wa Rugogo, Akagari ka Byogo, Umurenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi.
Mu murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge witwa Sebashotsi nawe yajyanywe mu nkiko akurikiranyweho gufatanya n’aba DASSO bagakubitira umukobwa mu muhanda yicaye hasi.
Mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro n’aho haherutse kugaragara umuturage wakururaga hasi umu DASSO kubera impamvu zitaramenyekana.
Izi ni ingero nke zerekana ko hari ubwo abaturage batumvikana n’abakozi b’Urwego rushinzwe gufasha mu gucunga umutekano ku Karere( DASSO), bikaba byateza imidugararo irimo no gukubita no gukomeretsa kandi ibi bihanwa n’amategeko.
Icyo bamwe mu baturage batazi ni uko hari itegeko rivuga ko kizira gukubita cyangwa gusagarira umuyobozi mu nzego za Leta.
Ingingo ya 234 y’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko umuntu wese usagariye umuyobozi ukora mu rwego rw’Inteko ishinga amategeko, umuyobozi mu bagize Guverinoma, umukozi mu rwego rw’umutekano cyangwa undi wese uri mu gushyira mu bikorwa inshingano ahabwa n’urwego akorera, aba akoze icyaha.
Iyo agihamijwe n’urukiko, ashobora gukatirwa igifungo kitari mu nsi y’imyaka itatu ariko kitarengeje imyaka itanu.
Iyo uwakorewe icyo cyaha byamuviriyemo gukomereka, ugihamijwe ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi.
Iyo bigaragaye ko uwakoze kiriya cyaha yari yabanje kugitegura binyuze mu gutega igico uwagikorewe, igifungo ahabwa ntikijya munsi y’imyaka irindwi ariko nanone ntikirenza imyaka 10.
Iyo noneho bigaragaye ko umugambi mu gukora kiriya cyaha wari uwo kwica uwagikorewe, igifungo kiba icya burundu.
Muri Kicukiro bavuga ko babanye neza n’abaturage…
Abakozi b’Urwego rushinzwe gufasha mu gucunga umutekano ku Karere( DASSO) mu Karere ka Kicukiro bo bemeza ko babanye neza n’abaturage kandi ko buri mwaka baha ubufasha bamwe muri bo batishoboye.
Bavuga ko umubano wabo n’abaturage ari mwiza ndetse ko n’ikimenyimenyi ari uko babaremera muri mwaka.
Samuel Niragire uyobora aba DASSO muri kariya karere avuga ko akazi kabo kabasaba kumenya gushyira mu gaciro, bakamenya gucunga umutekano no gufata abawuhungabanya ariko ntibibagirwe gufasha abaturage batishoboye.
Avuga ko we na bagenzi be( aba DASSO ba Kicukiro) bicara bagakusanya amafaranga yo kuzaremera umuntu.
Hari amafaranga buri wese yiyemeza gushyira ku ruhande, akazakusanyirizwa hamwe n’aya bagenzi be yagwira bakareba icyo bafasha abatishoboye.
Aba DASSO 87 bo mu Karere ka Kicukiro bafite miliyoni 8Frw mu kigega cyabo ashobora kubafasha hagati yabo cyangwa gufasha undi Munyarwanda bemeranyijweho ko akeneye ubufasha.
Amafaranga bakusanyije yatumye bubakira inzu umugore wo mu Mudugudu wa Nyabyunyu, Akagari ka Karama mu Murenge wa Kanombe.
Uyu mugore witwa Judith Bihoyiki asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yarabaga mu nzu iva, kandi y’icyumba kimwe.
Bamusigiye n’ibiribwa bizamufasha mu minsi iri imbere.
Nyuma yo gutaha inzu bubakiye Bihoyiki, hakurikiyeho guha abana b’abanyeshuri bo mu miryango itifashije kurusha indi ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu, ibikapu byo mu mugongo n’udukoresho two kwisukura tw’abakobwa.
Ni ibikoresho bizagira akamaro muri iki gihe amashuri ari gutangira.
Abana 44 nibo bahawe buriya bufasha.
Nyuma yo guha abana ibikoresho by’ishuri, aba DASSO ba Kicukiro bahaye Frw 50 000 bamwe mu bagore bahoze bacuruza udutaro ubu bimukiye mu isoko rya Kicukiro kugira ngo abunganire mu kuzamura ubucuruzi bwabo.
Abagore 20 nibo bahawe Frw 50 000, buri muntu.