Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hanogejwe Umugambi Wo Gucyura Impunzi Z’Abarundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Hanogejwe Umugambi Wo Gucyura Impunzi Z’Abarundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2021 12:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe abinjira n’abasohoka, International Organization on Migration, kivuga ko cyakoranye na UNHCR bakora umugambi unoze wo kuzacyura impunzi zahungiye muri Tanzania n’u Rwanda. U Rwanda na Tanzania bicumbikiye 70% by’impunzi z’Abarundi zose ziri mu Karere k’Ibiyaga bigari.

 Imibare yo mu Ugushyingo, 2020 yerekanaga ko TanzAnia muri kiriya gihe yari icumbikiye impunzi 149, 847 naho u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi kugeza ubu zingana na 67, 903.

Inyinshi zahunze u Burundi muri 2015.

Abakozi ba biriya bigo  bavuga ko iyo witegereje ubona ko mu Burundi ibintu biri gusubira mu buryo bityo ko ababuhunze bagomba gutahuka.

Kuva ibintu byasubira mu buryo, hari impunzi z’Abarundi zahisemo gutaha iwabo ku bushake ariko hari izindi zigiseta ibirenge.

Hari izindi ariko zifuza gutaha, ndetse zibisaba abo muri UNHCR ngo babizifashemo.

Kuva UNHCR yatangiza gahunda yo gucyura ziriya mpunzi ku bushake, hamaze gutahuka izigera kuri 104, 221.

Gahunda yo kuzicyura yatangiye muri 2017.

Tariki 27, Kanama, 2020 hasinywe amasezerano y’inyabutatu hagati y’u Rwanda, u Burundi na UNHCR agamije gufasha impunzi ziri mu Rwanda gutaha iwabo.

Kuva icyo gihe hamaze gutaha impunzi 7, 037, kandi hari izindi 11, 430 zarangije kwiyandikisha kugira ngo zizacyurwe.

Hashyizweho kandi uburyo bwo gufasha izarangije gutaha gusubira mu buzima busanzwe kandi zikarindwa icyahungabanya umutekano wazo.

Umugambi wa mbere wo  gucyura ziriya mpunzi wateganyaga ko mu mpera za 2020, byibura impunzi 50 000 zari bube zafashijwe gutahuka ariko ntibyakunze byose kubera impamvu zirimo na COVID-19.

Byitezwe ko muri 2021 hazatahuka nyinshi kurushaho kuko umutekano wagarutse mu Burundi.

Biteganyijwe ko hazatahuka impunzi 110 000.

Kubera iyo mpamvu, Umuryango mpuzamahanga w’abinjira n’abasohoka wateguye uburyo bwo kuzazifasha gusubira mu buzima busanzwe, bakabona iby’ingenzi birimo aho kuba, amazi meza kandi ahagije, kurindirwa umutekano n’ibindi.

TAGGED:BurundifeaturedImpunziRwandaTanzaniaUNHCR
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibiri Muri Uganda Ni Revolution Y’Urubyiruko- Umushakashatsi Dr Buchanan
Next Article KICUKIRO: Barasaba RIB gukurikirana uwataburuje umubiri wa Se bakamwishyura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?