Hanogejwe Umugambi Wo Gucyura Impunzi Z’Abarundi

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe abinjira n’abasohoka, International Organization on Migration, kivuga ko cyakoranye na UNHCR bakora umugambi unoze wo kuzacyura impunzi zahungiye muri Tanzania n’u Rwanda. U Rwanda na Tanzania bicumbikiye 70% by’impunzi z’Abarundi zose ziri mu Karere k’Ibiyaga bigari.

 Imibare yo mu Ugushyingo, 2020 yerekanaga ko TanzAnia muri kiriya gihe yari icumbikiye impunzi 149, 847 naho u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi kugeza ubu zingana na 67, 903.

Inyinshi zahunze u Burundi muri 2015.

Abakozi ba biriya bigo  bavuga ko iyo witegereje ubona ko mu Burundi ibintu biri gusubira mu buryo bityo ko ababuhunze bagomba gutahuka.

- Advertisement -

Kuva ibintu byasubira mu buryo, hari impunzi z’Abarundi zahisemo gutaha iwabo ku bushake ariko hari izindi zigiseta ibirenge.

Hari izindi ariko zifuza gutaha, ndetse zibisaba abo muri UNHCR ngo babizifashemo.

Kuva UNHCR yatangiza gahunda yo gucyura ziriya mpunzi ku bushake, hamaze gutahuka izigera kuri 104, 221.

Gahunda yo kuzicyura yatangiye muri 2017.

Tariki 27, Kanama, 2020 hasinywe amasezerano y’inyabutatu hagati y’u Rwanda, u Burundi na UNHCR agamije gufasha impunzi ziri mu Rwanda gutaha iwabo.

Kuva icyo gihe hamaze gutaha impunzi 7, 037, kandi hari izindi 11, 430 zarangije kwiyandikisha kugira ngo zizacyurwe.

Hashyizweho kandi uburyo bwo gufasha izarangije gutaha gusubira mu buzima busanzwe kandi zikarindwa icyahungabanya umutekano wazo.

Umugambi wa mbere wo  gucyura ziriya mpunzi wateganyaga ko mu mpera za 2020, byibura impunzi 50 000 zari bube zafashijwe gutahuka ariko ntibyakunze byose kubera impamvu zirimo na COVID-19.

Byitezwe ko muri 2021 hazatahuka nyinshi kurushaho kuko umutekano wagarutse mu Burundi.

Biteganyijwe ko hazatahuka impunzi 110 000.

Kubera iyo mpamvu, Umuryango mpuzamahanga w’abinjira n’abasohoka wateguye uburyo bwo kuzazifasha gusubira mu buzima busanzwe, bakabona iby’ingenzi birimo aho kuba, amazi meza kandi ahagije, kurindirwa umutekano n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version