Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Mamoud Ali Youssouf.Ifoto: Afrol.com.

Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe Mamoud Ali Youssouf yatangaje ko i Addis Ababa ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango hari gushyirwaho ubunyamabanga bwihariye bwo guherekeza isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC azasinyirwa i Washington mu buryo bwuzuye vuba aha.

Radio Okapi yatangaje ko uyu mudipolomate ukomoka muri Djibouti yabitangarije i Yokohama mu Buyapani aho yagiye mu Nama mpuzamahanga ihuza Afurika n’Ubuyapani iba buri myaka itatu bita TICAD.

Ni inama kandi u Rwanda rwitabiriye ubu rukaba ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb.Olivier Patrick Nduhungirehe.

Mamoud Ali Youssouf yabwiye Minisitiri w’Intebe wa DRC Judith Suminwa ko hari ubunyamabanga bwihariye bwa Afurika yunze ubumwe buzashingwa gukurikirana neza uko buri ruhande- hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo- ruzakurikiza ibikubiye mu masezerano ya Washington.

Buzakurikirana uruhande rwaba rubigendamo biguru ntege, barebe n’ibibura ngo ibikenewe byose ngo akorwe uko yagenwe, biboneke.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, k’ubufatanye na Qatar, nizo muhuza hagati ya Kigali na Kinshasa, ibintu byari byarananiranye ku bindi bihugu byose byabigerageje birimo n’Ubufaransa.

Youssouf yagize ati: “Umuryango w’Afurika yunze ubumwe washyizeho ubunyamabanga bushinzwe kureba uko ibintu biri gukorwa ngo ibyemejwe mu rugendo rugana ku mahoro bigerweho. Ni ibintu dukurikirana ngo turebe niba n’ibyemejwe no muri SADC bikurikizwa kugeza ubu”.

Hagati aho, Afurika yunze ubumwe isanzwe yarashyizeho itsinda ry’abahuza kuri iki kibazo bayobowe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé.

Abo ni Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Mokgweetsi Masisi wayoboye Botswana, Cathérine Samba-Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia.

Ku byerekeye uruhare Afurika yunze ubumwe igira mu gutuma amasezerano y’i Doha muri Qatar hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa agerwaho, Mamoud Ali Youssouf yavuze ko ibyo nabyo babikurikiranira hafi.

Avuga ko Umuryango ayoboye ari umwe mu yindi yashyizeho Komite zo gukurikirana uko nabyo byifashe.

Yemeza ko babikurikiranira hafi kuva byatangira, akungamo ko icyo badashaka ari uko hakomeza kubaho ibiganiro by’urudaca bitagira icyo bitanga gifatika.

Kuri we, igikenewe ni uko habaho uburyo nyabwo butuma impande zihanganye zizerana, zikarambika intwaro hasi hanyuma hagakurikiraho kurema no gukurikiza gahunda zatuma amahoro arambye agaruka mu Burasirazuba bwa DRC.

Tariki 09, Nyakanga, 2025 nibwo Perezida wa Amerika Donald Trump yakiriye abayobozi mu bubanyi n’amahanga ba DRC n’u Rwanda bari bamaze gusinya ariya masezerano.

Icyo gihe, mu Biro bye yahatangarije ko mu gihe kiri imbere Abakuru b’u Rwanda na DRC ari bo bazasinya mu buryo budakuka ayo masezerano, bari kumwe na we hanyuma agahita ahinduka amasezerano mpuzamahanga agomba gukurikizwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version