Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Haraterana Inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haraterana Inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2025 10:41 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ku cyicaro cya UN niho hari bubere iyo nama.
SHARE

Ku cyicaro  cy’Umuryango w’Abibumbye i New York kuri uyu wa Mbere Tariki 28, Nyakanga, harabera Inama ikomeye ihuza Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga iri butegurirwemo umushinga uzagezwa ku Nteko rusange ya UN ngo harebwe uko Palestine yakwemerwa n’isi yose nk’igihugu kigenga byuzuye.

Kugeza ubu ibihugu bitenga 130 mu bihugu 193 bigize uyu Muryango nibyo byamera ko Palestine ari igihugu nk’ibindi byose.

The Jerusalem Post yanditse ko Amerika na Israel batari bwitabire iyo nama iri bube none.

Iby’inama iri bube kuri uyu wa Mbere Tariki 28, Nyakanga, byemerejwe mu Nteko rusange ya UN ya 193 yabaye muri Nzeri, 2024, ikaba yari yateguwe na Arabie Saoudite ifatanyije n’Ubufaransa.

Iba yarabaye muri Kamena, uyu mwaka ariko irasubikwa bitewe n’uko Israel yateye Iran.

Abitabiriye iyi nama bavuga ko ikiri bukorwe ari ukurebera hamwe gahunda yo kuzatuma Palestine iba igihugu kigenga kandi cyemewe na buri gihugu ku isi cyane cyane ibigize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi.

Ubufaransa bwafashe umwanzuro…

Umuyobozi muri Guverinoma y’Ubufaransa ushinzwe ububanyi n’amahanga Jean-Noël Barrot yabwiye La Tribune Dimanche ko azasaba bagenzi be bo mu bindi bihugu kwemera no kwemeza umushinga wo guha Palestine ubwigenge bwuzuye no kuba igihugu cyemewe ku isi hose.

Ubufaransa bwatangaje ko muri Nzeri, 2025 buzatora bwemera ko Palestine ari igihugu cyujuje ibisabwa ngo kigenge birambuye, bikaba biherutse gutangazwa na Perezida Emmanuel Macron.

Amerika ivuga ko itakwemera ko Palestine ihabwa ubwo burenganzira kuko, nk’uko Umunyamabanga wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio yabivuze, byaba ari ugushyigikira igihugu gitera inkunga Hamas, umutwe Washington na Yeruzalemu bemeza ko ukora iterabwoba.

Rubio avuga kandi ko kuba Hamas yaranze gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’amahoro ayisaba kurekura abaturage ba Israel yatwaye bunyago mu mwaka wa 2022, byerekana ko idashaka ko amahoro arambye aba muri Gaza.

Mu buryo bwumvikana kuri buri wese, Israel  yavuze ko nta muntu wayo uzitabira iyo Nama y’Abaminisitiri yo kwiga ku bwigenge bwa Palestine.

Mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi naho ntibumva kimwe ibyo kwemera ko Palestine yigenga bisesuye.

Ubutaliyani n’Ubwongereza bwavuze ko bitazashyigikira iyo ngingo, icyakora muri rusange Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye bwo buvuga ko Palestine ibaye igihugu nk’ibindi byose, byaba umwe mu miti yatuma aho iherereye haboneka amahoro arambye.

Umuti bita ‘’Two State Solution’ uvugwaho kuba uburyo bwatuma Uburasirazuba bwo Hagati butekana, ariko Israel na Amerika bakemeza ko ahubwo byatuma Palestine ihinduka ahantu hatera inkunga iterabwoba ku rwego rwo hejuru.

TAGGED:AmerikafeaturedHamasInamaIntambaraIsraelMinisitiriPalestineRubioUbwigengeUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuri Kagame Afurika Ntikwiye Gukena
Next Article Ubusitani Bwa Nyandungu Bwahembewe Akamaro Bufitiye Ababusura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?