Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abahimbira Ku Banyantege Nke- Kagame Avuga Ku Baka Abaturage Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Abahimbira Ku Banyantege Nke- Kagame Avuga Ku Baka Abaturage Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 August 2022 6:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ijambo yabwiye abaturage bari baje kumwakirira ku kibuga kiri  hafi y’Ibiro by’Akarere ka Nyamasheke, Perezida Kagame yabasabye ko batagombye kujya batinya kuvuga ababaka ruswa kuko ngo buryo iyo bamenyekanye ari bwo bigaragara ko ari abanyantege nke.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko abantu nk’abo iyo bafashwe ari bwo bigaragara ko ari abanyantege nke.

Yavuze ko abantu baka ruswa abaturage kugira ngo babahe serivisi mu by’ukuri bahimbira ku banyantege nke kuko ngo bataza gusaba ayo mafaranga abifite.

Ati: “ Abo iyo twabamenye bajya ku murongo kandi abo ni abahimbira ku banyantege nke, ntimukajye mubyemera.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi badaha serivisi abaturage babatse baba badindiza iterambere ry’’igihugu kandi baba bahemuka.

Ku byerekeye iterambere, Umukuru w’igihugu yavuze ko muri Nyamasheke bafite amahirwe babyaza umusaruro kugira ngo biteze imbere.

Ati: “Muri Nyamasheke mwegereye i Kivu , mwegereye  ishyamba kandi bizabafasha kugira icyo mugeraho mu rwego rw’ubukerarugendo.”

Yavuze ko Leta ubwayo itashobora kuzamura ubukungu mu nzego zose ahubwo ngo hakenewe n’ubufatanye n’abikorera ku giti cyabo kugira ngo iterambere rigirwemo uruhare na buri rwego.

Umukuru w’u Rwanda yashimiye abaturage ba Nyamasheke uko bitwaye mu gihe cy’icyorezo COVID-19, abasaba gukomeza gukurikiza gahunda za Leta uko zimeze.

- Advertisement -

Ku byerekeye umutekano, yabashimiye  uko bitwaye mu bibazo by’umutekano mucye, bakaba barakoranye n’inzego z’umutekano  kugira ngo batsinde umwanzi.

Ati: “Mujye muzitabaza ari uko byabaye ngombwa ariko mujye muzifashisha hari aho mugeze muzihashya.”

Ku banyunyuza imitsi y’abaturage, Perezida Kagame avuga ko abo burya ari abanyantege nke.

Ngo ntibagombye gutera abantu ubwoba ahubwo ngo bagombye kurwanywa byaba ngombwa bakabimenyesha abandi bayobozi.

Nyuma yo kubagezaho ijambo yari yabageneye, yabahaye umwanya wo kumugezaho ibibazo byabo ndetse n’ibitekerezo kugira ngo Nyamasheke ikomeze itere imbere.

 

TAGGED:AbaturageKagameNyamashekeRuswa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imbonerakure Zizihije Umunsi Zashingiweho
Next Article Gare Ya Mbere Nini Mu Rwanda Igiye Kubakwa i Rubavu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?