Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abana B’I Rwamagana Bavuga Ko Ababyeyi ‘Bababuza’ Kuvuga Ihohoterwa Bakorewe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Abana B’I Rwamagana Bavuga Ko Ababyeyi ‘Bababuza’ Kuvuga Ihohoterwa Bakorewe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 June 2021 6:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni amakuru yatanzwe na bamwe mu bana biga mu Rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys ruri i Rwamagana ubwo bari basuwe n’ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB.

Ku wa Gatanu tariki 04, Kamena, 2021 nibwo abagenzacyaha bakoreye urugendo muri kiriya kigo bagamije gusobanurira abana ibyaha bashobora gukorerwa bakanemenya uko babyirinda.

Ni gahunda izakorerwa hirya no hino mu Rwanda, ubwa mbere ikaba yaratangiriye mu rwunge rw’amashuri rwitwa Lycée de Kigali ruri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge.

I Rwamagana rero abana bo mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys baganirijwe n’Umunyamabanga mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha Madamu Isabelle Kalihangabo.

Abanyeshuri biga muri kiriya kigo bamubwiye ibibazo bajya bahura nabyo, bongeraho ko hari ubwo umwana ashobora guhohoterwa ariko yagisha inama ababyeyi kugira ngo atange ikirego, bakamutwama.

Bamubajije icyo bakora mu mimerere nk’iyo.

Kalihangabo yabasubije ko ibyiza ari uko bagombye gusobanurira ababyeyi babo impamvu zo gutanga ikirego nka kiriya kuko iyo ababyeyi babyumvise birushaho koroha.

Ku rundi ruhande ariko, Madamu Isabelle Kalihangabo yababwiye ko biramutse byanze, abo bana bagombye kubibwira abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakabibafashamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana Mbonyumuvunyi Rajab avuga ko ubutumwa bwahawe na Madamu Isabelle Kalihangabo  bwo gukomeza gukorana n’abarimu n’ababyeyi mu gukumira ko abanyeshuri baterwa inda bazabuzirikana.

Ati: “ Ubutumwa abakozi ba RIB baduhaye burumvikana kandi tuzakomeza gukorana n’abayobozi b’ibigo, abarezi n’ababyeyi mu gukumira  ko abakobwa b’abangavu baterwa inda kandi ababahohoteye bazakurikiranwa.”

Ubugenzacyaha buvuga ko ubukangurambaga buri gukora mu mashuri bugamije gufasha abanyeshuri kumenya uko ibyaha birimo gusambanya abana, gucuruza abantu no gucuruza ibiyobyabwenge bikorwa, bakamenya icyo amategeko abiteganyaho bityo bakabyirinda.

Kalihangabo aganira n’abanyeshuri b’i Rwamagana

Ubwo yari ari mu rwunge rw’amashuri rwa Lycée de Kigali, Madamu Kalihangabo yigeze kubwira abahiga ko buriya bukangurambaga buri gukorwa mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Inshingano z’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ni eshatu:  Gutahura ibyaha, Gukumira ibyaha no Kugenza ibyaha.

N’ubwo izindi nzego zishobora gutahura no gukumira ibyaha, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nirwo rwonyine rufite inshingano zo kubigenza.

TAGGED:featuredIbyahaIhohoterwaIsabelleKalihangaboMbonyumuvunyiRIBRwamaganaUbugenzacyaha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jeannette Kagame Yahaye Impanuro Abarangije Muri Green Hills Academy
Next Article Umuntu Ufite Umutekano Awuha Abaturanyi Be: DIGP Namuhoranye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?