Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abanshidikanyagaho Ngo Sinayobora Igihugu Kuko Ndi Umugore- Perezida Suluhu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Abanshidikanyagaho Ngo Sinayobora Igihugu Kuko Ndi Umugore- Perezida Suluhu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2021 8:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Tanzania  Samia Suluhu Hassan avuga ko ubwo yabaga Umukuru w’Igihugu, hari bamwe bavugaga ko atazabishobora kuko ari umugore. Yemeza ko ubu amaze kwerekana ko abishoboye kandi ko ibyo akora ari urugero rw’uko n’abagore bayobora bakabishobora.

Yabwiye BBC ati: “ Bamwe bashidikanya ku bushobozi bw’abagore, bagakeka ko tutayobora ngo tube ba Perezida beza. Ni umwe mu babavuguruza.”

Iyo urebye usanga ari we Mukuru w’Igihugu w’umugore muri Afurika kuko uwa Ethiopia we ari uw’icyubahiro kuko akazi kenshi gakorwa na Minisitiri w’Intebe nk’uko Itegeko nshinga ry’aho ribivuga.

Samia Suluhu Hassan avuga ko bamwe mu bo bakorana batiyumvishaga ko azashobora akazi k’Umukuru w’igihugu.

Ati: “ Nyuma baje gutuza ubu ni abakozi beza dukorana mu kazi kanjye ka buri munsi.”

Samia Suluhu w’imyaka 61 y’amavuko yashyizweho kugira ngo ayobore Tanzania nyuma y’uko uwayiyoboraga John Pombe Joseph Magufuli yitabye Imana.

Bivugwa ko yazize indwara y’umutima.

Suluhu Hassan aherutse gusura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye harimo ubucuruzi n’izindi.

TAGGED:featuredPerezidaSuluhuTanzaniaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Muri Gakenke Afunzwe Akurikiranyweho Gutema Umugore We
Next Article Hadutse Indi Ndwara Ishobora Kuba Icyorezo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduro

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?