Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abaturage Bakigorwa No Kugeza Ibirego Ku Bugenzacyaha Bw’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Abaturage Bakigorwa No Kugeza Ibirego Ku Bugenzacyaha Bw’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 March 2022 9:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuturage wo mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Kivuruga witwa Twahirwa yabwiye Taarifa ko hari bagenzi be badashobora kugeza ibibazo by’ihohoterwa cyangwa ibindi byaha bakorewe ku nzego z’ubugenzacyaha kubera ko biba kure.

Avuga ko hari abantu bageze mu zabukuru cyangwa bafite ubumuga bagorwa no kugera ku biro by’Urwego rw’ubugenzacyaha kubera ko biherereye kure.

Akarere ka Gakenke  ni kamwe mu turere tw’u Rwanda tugizwe n’imisozi ihanamye.

Kugeza ubu imodoka ya RIB yegerezwa abaturage ngo bageze ibirego ku  bagenzacyaha ntiragera mu Karere ka Gakenke nk’uko amakuru dufite abivuga.

Ubugenzacyaha hari umuti bwateganyije…

Mu rwego rwo gufasha abatuye mu mirenge yitaruye ibiro bya RIB, uru rwego rwateguye imodoka irimo uburyo bwose bwo kwakira umuturage ufite ikirego.

Ni uburyo bise RIB Mobile Station Van, iyi ikaba ari imodoka irimo ibikenewe kugira ngo umuturage yakirwe,  yumvwe, ikibazo cye gihabwe umurongo.

Umurongo uvugwa hano ni uwo kucyakira kigakurikiranwa, cyangwa kigashyikirizwa abunzi kugira ngo gicyemurwe bitabaye ngombwa ko kijyanwa mu nkiko kuko zirahenda kandi zigafata igihe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha  Dr Thierry B.Murangira avuga ko kwegereza abaturage serivisi z’Urwego avugira byabafashije gusobanukirwa ko rudafunga abakekwaho ibyaha gusa, ahubwo rutanga n’inama z’uko byirindwa, ndetse n’ibisobanuro by’icyaha cyungwa n’icyaha kigenzwa.

Ati: “ Iyo tuganiriye n’abaturage batubwira ko bamenye imikorere y’urwego kandi birumvikana kuko rukiri rushya. Mbere  bari bafite ibitekerezo by’uko ari urwego rufunga, ariko ubu bamenye ko ari urwego rwaje kubarengera.”

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Yemeza ko abaturage ‘batinyutse’, bakaba basigaye bafata abakozi ba RIB nk’abafatanyabikorwa aho kubafata nk’abashinze gufunga gusa.

Imodoka ya RIB yegerejwe abaturage ubu iri i Nyanza…

Mu mujyo wo kwegereza  serivisi za RIB abatuye Imirenge y’u Rwanda yitaruye, abakozi b’uru rwego kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Werurwe, 2022 baganiriye n’abatuye Umurenge wa Kibirizi.

Muri Kibirizi abaturage baganirijwe ku mikorere ya RIB bakanegerezwa serivisi zayo ni abo mu Kagali ka Mbuye, ariko kuri uyu wa Kane taliki 03, Werurwe, 2022 ibi bikorwa birakomereza m Kagari ka Mututu nyuma bizakomereze mu Murenge wa Cyabakamyi, hombi ni mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

RIB iri gukorera mu Mirenge ya Kibirizi na Cyabakamyi

Ahabereye ibikorwa byo kwegereza abaturage serivisi za RIB kuri uyu wa Gatatu, hakiriwe ibirego umunani bigize ibyaha nshinjabyaha n’ibindi byaha mbenezamubano kandi ibyinshi byahawe umurongo byacyemukiramo cyangwa byakurikiranwamo.

Kugeza ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufite imodoka ebyiri rukoresha mu kwegereza abaturage batuye ahitaruye serivisi zarwo.

Ikindi ni uko ubuvugizi bw’uru rwego ruvuga ko uko amikoro azagenda aboneka, niko hazagurwa izindi modoka nka ziriya, hubakwe na sitasiyo za RIB aho zitari.

TAGGED:featuredGakenkeNyanzaRIBUbugenzacyahaUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugaba Mukuru W’Ingabo Za Qatar Yahuye Na Perezida Kagame
Next Article U Rwanda Na Peru Mu Ntsinzi Yo Kurinda Isi Pulasitiki
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umutekano Mu Muhanda Uvuze Byinshi – Minisitiri Biruta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?