Umuturage wo mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Kivuruga witwa Twahirwa yabwiye Taarifa ko hari bagenzi be badashobora kugeza ibibazo by’ihohoterwa cyangwa ibindi byaha bakorewe ku nzego z’ubugenzacyaha kubera ko biba kure.
Avuga ko hari abantu bageze mu zabukuru cyangwa bafite ubumuga bagorwa no kugera ku biro by’Urwego rw’ubugenzacyaha kubera ko biherereye kure.
Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere tw’u Rwanda tugizwe n’imisozi ihanamye.
Kugeza ubu imodoka ya RIB yegerezwa abaturage ngo bageze ibirego ku bagenzacyaha ntiragera mu Karere ka Gakenke nk’uko amakuru dufite abivuga.
Ubugenzacyaha hari umuti bwateganyije…
Mu rwego rwo gufasha abatuye mu mirenge yitaruye ibiro bya RIB, uru rwego rwateguye imodoka irimo uburyo bwose bwo kwakira umuturage ufite ikirego.
Ni uburyo bise RIB Mobile Station Van, iyi ikaba ari imodoka irimo ibikenewe kugira ngo umuturage yakirwe, yumvwe, ikibazo cye gihabwe umurongo.
Umurongo uvugwa hano ni uwo kucyakira kigakurikiranwa, cyangwa kigashyikirizwa abunzi kugira ngo gicyemurwe bitabaye ngombwa ko kijyanwa mu nkiko kuko zirahenda kandi zigafata igihe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha Dr Thierry B.Murangira avuga ko kwegereza abaturage serivisi z’Urwego avugira byabafashije gusobanukirwa ko rudafunga abakekwaho ibyaha gusa, ahubwo rutanga n’inama z’uko byirindwa, ndetse n’ibisobanuro by’icyaha cyungwa n’icyaha kigenzwa.
Ati: “ Iyo tuganiriye n’abaturage batubwira ko bamenye imikorere y’urwego kandi birumvikana kuko rukiri rushya. Mbere bari bafite ibitekerezo by’uko ari urwego rufunga, ariko ubu bamenye ko ari urwego rwaje kubarengera.”
Yemeza ko abaturage ‘batinyutse’, bakaba basigaye bafata abakozi ba RIB nk’abafatanyabikorwa aho kubafata nk’abashinze gufunga gusa.
Imodoka ya RIB yegerejwe abaturage ubu iri i Nyanza…
Mu mujyo wo kwegereza serivisi za RIB abatuye Imirenge y’u Rwanda yitaruye, abakozi b’uru rwego kuri uyu wa Gatatu taliki 02, Werurwe, 2022 baganiriye n’abatuye Umurenge wa Kibirizi.
Muri Kibirizi abaturage baganirijwe ku mikorere ya RIB bakanegerezwa serivisi zayo ni abo mu Kagali ka Mbuye, ariko kuri uyu wa Kane taliki 03, Werurwe, 2022 ibi bikorwa birakomereza m Kagari ka Mututu nyuma bizakomereze mu Murenge wa Cyabakamyi, hombi ni mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Ahabereye ibikorwa byo kwegereza abaturage serivisi za RIB kuri uyu wa Gatatu, hakiriwe ibirego umunani bigize ibyaha nshinjabyaha n’ibindi byaha mbenezamubano kandi ibyinshi byahawe umurongo byacyemukiramo cyangwa byakurikiranwamo.
Kugeza ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rufite imodoka ebyiri rukoresha mu kwegereza abaturage batuye ahitaruye serivisi zarwo.
Ikindi ni uko ubuvugizi bw’uru rwego ruvuga ko uko amikoro azagenda aboneka, niko hazagurwa izindi modoka nka ziriya, hubakwe na sitasiyo za RIB aho zitari.