Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Amasomo Afurika Igomba Gukura Kuri COVID-Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Hari Amasomo Afurika Igomba Gukura Kuri COVID-Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2022 1:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye bagenzi be bayobora ibindi bihugu by’Afurika ko kuba ubwo inkingo za COVID-19 zakorwaga ibihugu bikize byarabanje gukingira ababituye, bikaza gusagurira iby’Afurika, ari isomo ry’uko kwishakamo ibisubizo byagombye kuba intego y’Afurika.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko Afurika yagombye kuzirikana umugani w’uko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Hari n’undi mugani usa n’uyu uvuga ko ‘nta rugo ruhahira urundi’.

Iby’uko ‘ak’imuhana kaza imvura ihise’, Umukuru w’u Rwanda yabivugiye mu Nama yari amazemo iminsi i Davos mu Busuwisi ihuza abavuga rikijyana mu ngeri zose z’ubuzima bw’isi, haba muri Politiki, ubukungu, ubuzima, uburezi n’ahandi.

Bamwe mu Bakuru b’Ibihugu bari mu kiganiro yatanze ni Hage Geingob uyobora Namibia, Emmerson Dambudzo Mnangagwa uyobora  Zimbabwe, Dr. Lazarus Chakwera uyobora Malawi ndetse na Visi Perezida wa Tanzania Dr. Philip Isdor Mpango.

Kuba ibihugu byakoze inkingo bwa mbere byarabanje gukingira abaturage babyo, ubwabyo ni ibisanzwe ariko kuri Perezida Kagame ni ngombwa ko n’ibihugu by’Afurika byishakamo ibisubizo ku bibazo bibireba, buri gihe ntibihore byumva ko hari uzabishakira uko byivana ‘mu bibazo byabyo.’

Perezida Kagame yemeza ko Abanyafurika bafite ubushobozi bwo kwikemurira byinshi mu bibazo bafite.

Ngo nta wundi uzabagirira impuhwe kurusha bo ubwabo.

Ku rundi ruhande ariko, Perezida Kagame avuga ko kugira imyumvire yo kuba ‘nyamwigendaho’, bidakwiye kuko n’ubusanzwe ‘nta mugabo umwe’.

Icyo Umukuru w’u Rwanda avuga ni uko ibihugu by’Afurika byagombye gutera intabwe bikicyemurira ibibazo hanyuma hagira uza kubitera inkunga akaza afite aho ahera.

Abanyarwanda bo bavuga ko n‘Imana ‘ifasha uwifashije’.

Kuri uyu wa Gatatu kandi Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abandi bayobozi barimo ab’inzego za Leta zitandukanye, abikorera n’abakorera Imiryango mpuzamahanga barimo na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infatino.

Yaganiriye kandi n’Umuyobozi mukuru w’ihuriro mpuzamahanga ry’ubukungu ku Isi, World Economic Forum, Umudage witwa Prof. Klaus Schwab ndetse na Dr. Albert Bourla, Umuyobozi mukuru akaba na Perezida wa Kompanyi y’Abanyamerika Pfizer ifite uruganda rukora imiti, inkingo n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.

Mu ntangiriro y’iki Cyumweru, Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame nabwo yayoboye Inama yahuje inshuti z’Afurika yabereye i Davos mu Busuwisi.

Ni imwe mu nama ziri kubera muri kiriya gihugu zahuje abayobozi bakuru b’ibihugu, ab’ibigo by’ubucuruzi bikomeye ku isi n’abandi bakomeye kurusha abandi mu nzego bakoramo.

Abitabiriye iriya nama biganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu guteza imbere  isoko rusange ry’Afurika.

Tariki ya 1 Mutarama 2021, ni bwo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Icyo gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye ababigizemo uruhare, anahamagarira buri wese kuzagira uruhare mu gutuma rigera ku ntego zaryo.

Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat na we yavuze ko kuba aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ari inzira yo kwishyira hamwe mu bucuruzi mu cyerekezo Afrika yifuza.

Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere Akinwumi Adesina we yashimiye Afurika ko itangije isoko rya mbere mu bunini ku isi hose.

Yijeje ko Banki ayoboye izatanga uruhare rwayo mu gutuma rigera ku musaruro ryitezweho.

Yaganiriye n’abakora muri Siporo…

Kuri uwo munsi mu masaha yicumye yagejeje ku bayobozi bakuru muri FIFA n’abandi bayoboye cyangwa bagatoza amakipe akomeye barimo na Arsène Wenger ikiganiro kuri siporo.

Yavuze ko Siporo ari ahantu heza ho gufasha abantu kugira ubuzima bwiza binyuze mu kugorora imitsi ariko ko ifite n’amahirwe yo gushorwamo imari.

Iriya Nama nayo yamuhuje n’abakora cyangwa bakoze mu rwego rwa siporo barimo Perezida wa FIFA witwa Gianni Infantino, Perezida wa CAF Patrice Motsepe na Arsène Wenger watoje Arsenal mu myaka 20 .

Hari kandi n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar witwa Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Igihugu ayoboye nicyo kiri gutegura ahazabera imikino y’Igikombe cy’Isi  cy’umwaka wa 2022.

Izaba hagati y’Italiki 21, Ugushyingo n’ italiki 13, Ukuboza, 2022.

Iyi mikino izitabirwa n’amakipe 32 abumbiye mu matsinda umunani.

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye bariya bayobozi, hari kandi na  Jillian Anne Ellis uyobora ikipe yitwa  San Diego Wave FC,  Édouard Mendy , uyu akaba yarabaye umunyezamu w’ikipe ya Chelsea n’Ikipe y’igihugu ya Senegal igihe kirekire ndetse na Ronaldo Luís Nazário de Lima uzwi nka “O Fenômeno” ufatwa nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru uri mu bakomeye kurusha abandi babayeho kugeza ubu.

I Davos kandi Perezida Kagame yaraye ahuye n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu witwa Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.

Yahuye kandi n’Umuyobozi w’Ikigo kitwa Illumina witwa Francis deSouza.

TAGGED:AfurikaCOVID-19DavosfeaturedKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bahindura Nomero Ya Telefoni Yibwe Kugira Ngo Kuyishakisha Bizagorane
Next Article Nyarugenge: Bubatse Ishuri Ryo Gufasha Urubyiruko Kugira Ubumenyingiro Buzarucyenura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?