Guverinoma y’u Rwanda, k’ubufatanye na Mastercard Foundation, TradeMark Africa n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere ubucuruzi (ITC), iri mu bukangurambaga mu kwimakaza ubuziranenge bw’ibiribwa.
Ni muri gahunda yiswe VIBE (Valued Added Initiative to Boost Employment) mu gutsura ubuziranenge bw’ibiribwa hagamijwe guhanga imirimo iteza imbere ubuzima bw’abari mu byiciro byihariye nk’urubyiruko, abafite ubumuga n’abagore n’abagabo.
Abazakurikirana iyi gahunda bavuga ko igamije gufasha inganda nto n’iziciritse mu bikorwa by’ubuhinzi bugamije amasoko.
Intego ni ukugera k’ubuziranenge bwifuzwa bityo hakongerwa ingano y’ibyo u Rwanda rwoherezwa mu mahanga.
Ikindi ni ukubakira ubushobozi abafasha inganda n’ibikorwa mu rugendo rw’ubuziranenge, hakibandwa k’urubyiruko rurangiza amashuri yaba ayisumbuye na Kaminuza bagahugurwa ku birebana n’amabwiriza y’ubuziranenge ku biribwa.
Gahunda bise VIBE izafasha mu gushyiraho abagenzuzi b’ubuziranenge bw’inyama bigenga (private meat inspectors) bazashyirwa mu mabagiro binyuze mu kububakira ubushobozi, kubafasha mu kwihangira imirimo no kwihutisha serivisi kuko mbere yatangwanga na ba veterineri b’Imirenge gusa.
Inganda n’abafite ibikorwa by’ubuhinzi bugamije amasoko mpuzamahanga bazafashwa ‘mu rugendo’ rwo kubahiriza ibisabwa mu buziranenge.
Izafasha abari mu gutunganya inyama, ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, urusenda, amata n’ibiyakomokaho n’ibiribwa muri rusange.
Ikindi ni ugufasha igihugu mu kugira impuguke mu buziranenge zizakomeza gufasha inganda n’ibindi bikorwa kugera ku buziranenge bwifuzwa mu gihe kiri imbere.
Muri iyi gahunda abantu barenga 100 bazahugurwa binyuze mu bigo bya RSB, Trade Mark Africa na Mastercard Foundation kugira ngo bahabwe ibyemezo by’ubuziranenge bibagira impuguke zemewe ku rwego mpuzamahanga mu gutanga amahugurwa ku buziranenge n’abagenzuzi mpuzamahanga mu buziranenge.
Mu itangazo rivuga kuri iki gikorwa handitsemo hati: “Iki gikorwa ni ingenzi mu gushyigikira icyerekezo cy’igihugu mu kubaka ubukungu bishingiye ku bumenyi ndetse no guhanga imirimo ibasha gupigana ku masoko mpuzamahanga.”
Icyakora hari ibyamaze gukorwa.
Ubu umwaka urarangiye iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa kandi hari inganda zimaze guhabwa ibirango by’ubuziranenge bifasha kugera ku masoko mpuzamahanga.
Amabagiro nayo yafashijwe kandi azafashwa kuzamura urwego rw’ubuziranenge.
Ibyo kandi niko byajyaniranye kandi bizajyanirana no kuba harahanzwe imirimo binyuze mu buhinzi bw’imbuto n’imboga.

