Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangarije abasora bose batumiza ibintu mu mahanga n’abakora amasoko ya Leta ko igihe cyo gusaba icyemezo cy’ubudakemwa kitwa Quitus Fiscal cy’umwaka wa 2025 cyafanguwe kugeza tariki 30, Ukuboza, 2025.
Iki cyemeno gisabwa kandi kigatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa e-tax: https://etas.ma.gov.rw.
Abo bantu bagomba kuba bujuje ibikurikira:
- Kuba warakoze ubucuruzi mu gihe kitari munsi y’imyaka ibiri kandi ugaragaraho ubudakemwa mu misoro bikagaragazwa no kuba umenyekanisha ukanishyura imisoro yose wanditsweho mu buryo bukwiye, neza kandi ku gihe:
- Gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura imisoro yose wanditsweho;
- Kuba waratumije ibicuruzwa mu mahanga mu mwaka wa 2023 n’uwa 2024 bifite agaciro byibuze ka Miliyoni Frw 100, ubariyemo icyemezo cy’ubwishingizi no mu bwikorezi, icyo bita Cost, Insurance and Freight-CIF.
Indi ngingo ijyanye n’ibi ni uko uwo muntu agomba kugaragaza ibyo byose mu buryo bw’ikoranabuhanga rya EBM, hagaragazwa ingano n’agaciro k’ibyasohotse n’ibisigaye mu bubiko.
- Kuba utarigeze ugaragara mu bikorwa bya magendu cyangwa mu yindi mikorere igamije kunyereza cyangwa kutishyura imisoro mu gihe cy’imyaka ibiri ishize,
- Kuba ufite kandi unakoresha neza verisiyo igezweho ya EBM kandi utarigeze uhanirwa imikoreshereze mibi yayo mu mwaka wa 2024;
- Usaba agomba kuba nta birarane by imisoro y’imbere mu gihugu cyangwa ibya gasutamo afite.
Mu gihe yaba abifite, asabwa kuba afite amasezerano asinye yo kubyishyura kandi yubahiriza ibiyakubiyemo:
- Kuba utaramenyekanishije ibihombo mu myaka itatu iheruka kandi ikurikiranye, keretse bigaragaye ko ibyo bihombo byatewe n’ishoramari riremereye ryakozwe cyangwa hari izindi mpamvu zihariye zibisobanura;
- Kuba udafite ubundi bucuruzi bugaragaraho amakosa yo kwica amategeko y’imisoro.
- Usaba agomba kugaragaza ko ari umunyamuryango uhoraho mu rugaga rw’ abikorera (PSF).
Itangazo rya Rwanda Revenue Authority rivuga ko hari icyo abantu bagomba kwitondera!
Icyo kintu ni uko:
Abasora bemejwe nk’indashyikirwa mu mwaka wa 2024 bakeneye Quitus Fiscal bazahita bayihabwa kandi ubusabe bwose buherekezwa na gihamya ko hishyuwe Frw 10.000 y’iyi servisi:
Usaba iki cyemezo asabwa kumenyekanisha neza umusoro ku nyungu z’umwaka wa 20024 nk’uko batangajwe bitewe n’uko nyuma y’igihe cyo kuwumenyekanisha no kuwishyura hashyizweho uburyo bwo gusuzuma ко imenyekaniska ryakozwe bityo hafatwe ibyemezo hishingiwe ku bizava muri iryo suzuma.
Ingingo ya gatatu yavuzwe haruguru ntireba abapiganirwa amasoko ya Leta, kandi icyo cyemezo kigira agaciro mu mwaka cyatanzwemo gusa.
Abari basanganywe iki cyemezo bongerewe igihe cyo kugikoresha kizageza tariki 31, Ukuboza, 2025.
Itangazo rya Rwanda Revenue Authority rivuga ko Komiseri mukuru wayo afite uburenganzira bwo kwambura iki cyemezo umuntu ugisanganywe igihe cyose byagaragara ko akora ibinyuranye n’amategeko y’imisoro.
Jean Paulin Uwitonze, Komiseri wungirije ushinzwe serivisi z’abasora n’itumanaho, yabwiye Taarifa Rwanda ko umuntu ufite kiriya cyemezo ahabwa inyoroshyo irimo no koroherezwa kugeza imizigo aho acururiza.
Ubusanzwe abacuruzi bakekerezwa n’uko imizigo yabo itinda muri za Gasutamo, ikazahava yishyuye amafaranga menshi y’uko babikiwe iyo mari mu gihe runaka.
Iyo umucuruzi atumiza ibintu mu mahanga afite icyemezo cy’ubudakemwa, bimworohereza kubitumiza no kubigeza mu Rwanda adakererewe kuri za gasutamo kandi agasonerwa 5% by’ibyo byose yatumije.
Uwitonze ati: “ Kuba nta muntu ugukemenga mu misorere yawe, bikorohereza gutumiza ibintu hanze ndetse no kubona amasoko ya Leta kuko tubanza kureba niba uri uwo kwizerwa”.
Avuga ko abantu bose mu mwaka wa 2024 bahembewe ko basoze neza, bari mu bafite amahirwe yo guhabwa icyemezo cy’ubudakemwa mu misorere.
Ni icyemezo ahanini kireba abakora amasoko ya Leta n’abatumiza ibintu hanze.