Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Icyo Urukiko Ruri Buvuge Ku Bya Idamange
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Hari Icyo Urukiko Ruri Buvuge Ku Bya Idamange

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 March 2021 6:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri tariki 09, Werurwe, 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rurasoma umwanzuro warwo ku mpamvu ubushinjacyaha buherutse guha urukiko bwita ko zikomeye zatuma Madamu Idamange Iryamugwiza Yvonne aburana afunzwe n’izo we yatanze zatuma bitagenda gutyo.

Ubushinjacyaha buheruka kuza kubwira Urukiko impamvu zikomeye zatuma uregwa aba afunzwe by’agateganyo mbere y’uko urubanza ruburanwa mu mizi.

Idamange nawe n’abamwunganira nabo berekanye impamvu yaburana adafunzwe, bityo impande zombi zikaba ziri bwumve icyemezo cy’urukiko kuri uyu wa Kabiri saa kumi z’umugoroba(4h00pm).

Ubushinjacyaha bwamureze  gushoza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga sheke (chèque) itazigamiwe.

Abashinjacyaha basanga ibi ari ibyaha bikomeye, iyi ikaba impamvu basabye ko uregwa afungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikinozwa.

Idamange yireguye avuga ko icyo yari agamije ajya kuvuga biriya kwari ukuvuganira Abanyarwanda bari babayeho nabi mu gihe cya Guma Mu Rugo.

Yabwiye urukiko ko atari agamije gusenya ahubwo yari agamije guhwitura abayobozi bakora nabi.

Ifoto: BBC

TAGGED:featuredGasaboIdamangeUrukikoYvonne
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakozi ba RwandAir bakingiwe COVID-19
Next Article Kwibuka Ni Inshingano Za Buri Wese-Charles Michel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

PM Nsengiyumva Asaba Abarangiza Kaminuza Kutazabera Igihugu Impfabusa

Hamas Yavuze Ko Abo Yabonye Bose Yabashyikirije Israel

Kenya: Batatu Mu Baje Gusezera Kuri Odinga Barasiwe Kuri Stade

Abanyaburayi Babwiwe Ibyiza Bazasanga Mu Rwanda Nibarusura

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbuzima

Abasenateri Babajije Minisante Aho Igeze Ikemura Ubuke Bw’Abaganga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yihanganishije Abaturage Ba Kenya Kubera Urupfu Rwa Odinga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yashinze Ishyaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?