Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Igicuruzwa Cyakuwe Ku Isoko Ry’u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Hari Igicuruzwa Cyakuwe Ku Isoko Ry’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 April 2022 12:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurinda ibiribwa n’imiti, Rwanda Food and Drug Authority,  cyatangaje ko  ikiribwa cyo mu bwoko bwa Chocolate kitwa Kinder Chocolate kitemewe mu Rwanda kubera ko abagikoze bavuga ko cyahumanye mu buryo bukomeye bityo ko kidakwiye kuguma ku isoko.

Abakoze iriya chocolate bavuga ko yahumanyijwe n’udukoko bita Salmonella .

Kiriya kiribwa cyakozwe n’Ikigo kitwa Ferrero International S.A.

Ni ikigo cy’ubucuruzi bw’ibiryohera cyo mu Butaliyani gikorera ahitwa Alba cyashinzwe mu mwaka wa 1946.

n’Ikigo kitwa Ferrero International S.A.

Ubwoko bwa ziriya chocolate bwakuwe ku isoko ry’u Rwanda bigomba kuba bitagikoreshwa hagati ya Kanama n’Ukwakira, 2022.

Rwanda Food and Drug Security Authority( Rwanda FDA) ivuga ko abafite biriya bicuruzwa bagomba gutangira kubikura mu maduka guhera muri uku kwezi kwa Mata( kuri kurangira) bikazaba byarangije kuvamo mu mezi twavuze haruguru.

PUBLIC ALERT ON RECALLED KINDER CHOCOLATE PRODUCTS. pic.twitter.com/WujJttqjWS

— Rwanda Food and Drugs Authority (@RwandaFDA) April 28, 2022

Ubuyobozi bw’iki kigo kuri Twitter bwatangaje ko budatangaje iri tangazo kubera ko hari Abanyarwanda bagaragaweho uburwayi kubera iriya turiya dukoko, ahubwo ngo ni mu buryo bwo kubarinda kuzandura.

Icyemezo kandi ngo cyafashwe nyuma y’uko abo mu ruganda rukora biriya biribwa rutangaje ko ahakorerwa biriya biribwa hagaragaye udukoko twa Salmonella.

Umuntu wandujwe na turiya dukoko agaragaza ibimenyetso birimo kuruka, guhitwa( hakaza n’amaraso), guhinda umuriro, kuribwa umutwe no kugira iseseme.

Kubera iyi mpamvu kandi ngo abatumije n’abacuruza biriya biribwa, bagomba kubikuraho bitarenze amataliki yavuzwe haruguru.

Ibikubiye muri iri tangazo kandi byamenyeshejwe na Minisiteri y’ubuzima ndetse na Federasiyo y’Abikorera ku giti cyabo.

Ibiryo byandujwe n’aka gakoko bihungabanya umubiri w’uwabiriye

Salmonella ni agakoko ko mu bwoko bwa  bacteria ko mu muryango abahanga bita Enterobacteriaceae.

Aka gakoko kiswe gutyo kubera umugabo w’Umuveterineri wakavumbuye wo muri Amerika witwa Daniel Elmer Salmon (1850–1914).

Daniel Elmer Salmon
TAGGED:AgakokoChocolatefeaturedIbicuruzwaMinisiteri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyo Abafite Ubumuga Bwo Kutabona Basaba Leta Y’U Rwanda K’Uburenganzira Bwabo…
Next Article Rubavu: Inkangu Yagwiriye Abana Babiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?