Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Huye: Uwacukuye Icyobo Cyaguyemo Abantu 6 Yarayoberanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Huye: Uwacukuye Icyobo Cyaguyemo Abantu 6 Yarayoberanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 April 2023 11:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Akarere ka Huye witwa Ange Sebutege aherutse kubwira Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko batari bazi ko ahantu haherutse kugwa abantu batandatu hari icyobo. Muri uyu mujyo, Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda nacyo kivuga ko kitaramenya uwakoraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu b’i Huye.

Iminsi ibaye itatu umuhati wo gukura abantu muri uriya mwobo nta musaruro utanga.

Inzego zinyuranye ntako zitagize ariko byaranze.

Ange Sebutege( Ifoto@ Kigali Today)

Amakuru avuga ko uwayoboraga abakoraga muri kiriya cyobo, yamaze gutoroka.

Ni wo bita ‘gapita’.

Taliki 19, Werurwe, 2023 nibwo amakuru y’uko bariya bantu baguye mu cyobo yatangajwe bwa mbere.

Amakuru yaramekanye nyuma yavugaga ko mu bapfuye harimo abanyeshuri batatu bigaga mu mashuri yisumbuye.

Imashini zikomeje gucukura ngo harebwe ko imibiri ya bariya bantu yaboneka.

Abaturiye uriya mwobo bavuga ko uwo mwobo ufite uburebure buri hagati ya metero 80 na metero 100.

Amabuye yahacukurwaga ntazwi…

Nta rwego  ruravuga mu  buryo bweruye ubwoko bw’amabuye yacukurwaga muri kiriya cyobo.

Uwatangije umurimo wo gucukura kiriya cyobo nawe ntabwo aramenyekana, abantu bakibaza ukuntu icyobo kireshya kuriya gicukurwa mu Murenge n’Akarere ariko abahayobora ntibabimenye.

Ku rundi ruhande, abagituriye bavuga ko ubucukuzi bwo muri kiriya cyobo bumaze imyaka ine kandi inzego zisanzwe zibizi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu imashini ebyiri ziracyagerageza gushaka inzira yazigeza ku mwobo winjiriwemo n’abo baturage.

Imashini itanga amashanyarazi niyo iri kumurikira abacukuzi kugira ngo bakomeze akazi.

Abaturage na bo ni benshi mu mirima ikikije iki kirombe.

TAGGED:AbaturageAgaciroAmabuyefeaturedHuyeSebutege
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gasabo: Yafatanywe Ibilo 60 By’Urumogi
Next Article Abantu 413 Bamaze Kugwa Mu Ntambara Ya Sudani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?