Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko k’ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, UNFPA, hashyizweho Ikigega kizaha urubyiruko inguzanyo nta ngwate.
Abakoze imishinga igashimwa bazahabwa hagati ya Frw 100,000 na Miliyoni Frw 10, agomba kwishyurwa ku nyungu nto kandi ku gihe nk’uko Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr. Abdallah Utumatwishima yabitangaje.
Yabivugiye mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihirijwe mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, hari kuri uyu wa Gatatu Tariki 13, Kanama, 2025.
Ati: “Dufatanyije na UNFPA, tumaze kubaka ikigega kizaguriza urubyiruko nta ngwate ku nyungu nto ariko amafaranga baguhaye ukayishyura mu gihe mwumvikanye. Urubyiruko ruzajya ruhabwa kuva kuri Frw 100,000 kugera kuri Miliyoni Frw 1.”
Amafaranga ari muri iki kigega yagenewe urubyiruko ruri muri koperative n’urushaka kwiteza imbere binyuze mu kwikorera ubwaryo.
Abafite imishinga myiza bazajya basinyirwa n’ababazi mu buyobozi aho batuye ubundi bajye gufata amafaranga.
Hagati aho, urubyiruko rwasabwe kubaririza ahari amakuru y’uburyo n’ahantu hari imari yakoreshwa mu kwiteza imbere.
Ikibazo- nk’uko Utumatwishima abivuga- ni uko abenshi muri urwo rubyiruko batagira ayo makuru.
Ati: “Igihugu gifite amahirwe menshi cyateguye ariko bigaragara ko abana batayamenya. Ibyo nzajya menya mu byo twateguye nzajya mbigeza kuri Padiri, mbigeze kuri Gitifu w’Umurenge, mbigeze kuri Meya, mbigeze ku nzego z’urubyiruko ndebe ko babibagezaho ariko n’ababyeyi n’urubyiruko mugomba gushaka amakuru y’amahirwe ahari”.
Asanga mu kumenya amahirwe ahari, urubyiruko rukwiye kubaririza n’ahari akazi, atanga urugero rwo kujya muri Polisi y’u Rwanda cyangwa ahandi.
Utumatwishima yasabye n’abihaye Imana, mu madini n’amatorero anyuranye, kujya bafasha urubyiruko kumenya ahandi haboneka amahirwe abyara amafaranga.
Hagati aho, muri Rusizi hazahemba urubyiruko rufite imishinga 10 myiza.
Abo muri aka Karere kandi basabwa no kwitabira irushanwa rya YouthConnect Award bagahatanira kubona amafaranga yashorwa ari hagati ya Miliyoni Frw 1 na Miliyoni Frw 15.
Ikindi Utumatwishima yavuze ni uko Minisiteri ayobora yiteguye guteza imbere urubyiruko rwo mu Bugarama.
Banki Nkuru y’u Rwanda iherutse kwemeza ko icyahoze ari Ikigega kishingira urubyiruko ngo ruhabwe ingwate, Business Development Fund, BDF, gihuzwa na Banki Nyarwanda y’Iterambere, BRD, kugira ngo imicungire yayo mafaranga no kuyaguriza urubyiruko ruyakeneye inoge.
Abadepite bavugaga ko imikorere ya kiriya kigega idatanga ibisubizo bihamye mu kuzamura ubukungu bw’urubyiruko.